Biravugwa ko Umurundi Nishishikare Jean De Dieu uzwi nka Mr the Light mu myidagaduro yo mu Rwanda no mu Burundi yaba yaraburiwe irengero nyuma yo gutangaza umushinga wo kujyana abakobwa bagera ku ijana mu gihugu cy’Uburusiya gukora akazi ko koza amasahani.
Nishishikare Jean De Dieu si mushya mu matwi y’abanyarwanda, kuko yamenyekanye ku muyoboro wa Youtube kuri shene ya Isimbi TV aho yari yakozeyo ikiganiro avuga ko yabaye umuyede mu Rwanda ahazwi nk’inyamirambo mugi wa Kigali, none akaba yari amaze kugera ku butunzi bwa Miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda aho yari ari muri Suwede.
Si aho gusa yamenyekanye kuko yanaje kumenyekana nk’uwatumiye The Ben i Burundi binyuze muri Kompanyi ye ya Now Now mu gitaramo cyasije byinshi birimo kurwana ndetse bamwe baza no gufungwa harimo n’uyu Nishishikare Jean De Dieu waje gufungirwa i Burundi by’akanya gato nyuma akaza kurekurwa.
Mu mezi ashize Nishishikare Jean De Dieu yakoze ikiganiro n’itangazamakuru aho yari ari kubatangariza umushinga mushya Kompanyi ya Now Now yari yazanye wo kujyana abakozi 100 mu Burusiya gukora imirimo igiye itandukanye. Icyo gihe yatangaje ko uyu mushinga uzatangirana n’abakobwa.
Impamvu yo kujyana aba bakozi ni uko uyu mugabo binyuze muri Kompanyi ye ibaruye muri Suwede ko itanga abakozi boza amasahane yari yamaze gusinyana amasezerano n’ikigo cyo mu Burusiya yo kugishakira abakozi muri Afurika.
Nyuma y’iminsi bakoze ikiganiro n’itangazamakuru, uyu mugabo ufite ibikorwa byinshi muri Suwede nk’uko byemezwa na Munyengabe Sabin wa Isimbi TV yaje kuburirwa irengero arikumwe n’umunyamakuru Dieudonne Tuyikeze wa Black FM yo mu Burundi uzwi ku izina rya Biggy Rapper.
Munyengabe Sabin abara inkuru y’uko uyu mugabo yaburiwe irengero aho avuga ko ari amakuru yahawe n’abari hafi ya Nishishikare Jean De Dieu barimo n’abo mu muryango we.
Ubwo Nishishikare Jean De Dieu yagiraga igitekerezo cyo gushaka aba bakozi mu Burundi, yaje kwegera umunyamakuru Biggy Rapper usanzwe ufite ikigo gishaka abakozi mu Burundi ngo babe bakorana mu gushaka abo bakozi 100.
Biggy yaje gushaka abo bakozi ndetse anabamenyesha ibisabwa byose, icyo gihe hari tariki 13 Ugushyingo 2024 nk’uko bitangazwa n’umwe mu Barundi utuye muri Uganda wahaye amakuru Sabin. Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko nyuma y’iminsi itatu ni ukuvuga tariki 16 Ugushyingo, Nishishikare Jean De Dieu yaje guhura n’abo bakozi bari bashatswe na Biggy.
Icyo gihe Nishishikare Jean De Dieu ahura n’abo bakozi yari agiye kujyana mu Burusiya, yababwiye ko tariki 17 Ugushyingo 2024 bazajya muri Uganda gukora ikizami cy’ubuzima maze abo basanze ari bazima bagasaba Visa ubundi bakajya mu Burusiya mu kazi kari kubahemba ibihumbi Bibiri by’amadorari.
Ku itariki 16 Ugushyingo mbere ho umunsi umwe y’uko bajya muri Uganda mu kizami cy’ubuzima, Nishishikare Jean De Dieu na Biggy Rapper bahuye nabo bakobwa bongera kuganira, icyo gihe basanze bamwe muri abo bakobwa batujuje ibisabwa ngo bajye muri Ugunda biba ngombwa ko uru rugendo rusubikwa.
Ku rubuga rwa X hari konti izwiho gutangaza amakuru acukumbuye izwi nka KingBurundi, iyi konti itangaza ko ku itariki 16 Ugushyingo, Nishishikare Jean De Dieu yakiriye telefone atazi aho yamubwiraga ko umushinga arimo gukora utakunda hatarimo abategetsi b’uburundi.
Bidatinze nyuma y’imisi 3 gusa iyo nama ibaye bose uko ari 2 (Biggy na Jean de Dieu) barafashwe. Hari ku musi wo ku wa kabiri, tariki ya 19/11/2024. Bivugwa ko uwo musi abakozi b’iperereza bagiye gufata Biggy ku cyicaro cya radiyo BLACK FM. Bamujyanye mu kigo cy’iperereza (ku cyicaro gikuru, hafi ya Cath?drale Regina Mundi) aho bahise bamutegeka guhamagara mugenzi we Jean de Dieu.
Biggy yahise ahamagara Jean de Dieu ko yomusanga mu mugi byihuta kugira bavugane ikintu cyihutirwa muri wa mugambi wabo wo kujyana abakozi hanze. Jean de Dieu ntiyigeze amenya ko Biggy yafashwe n’abakozi b’iperereza. Yaragiye agerea mu mugi, ahamagaye Biggy ahita amubwira ko yomusanga hafi ya Cath?drale Regina Mundi. Jean de Dieu ahageze yahise afatwa n’abakozi b’iperereza bari bamurindiye nk’uko bitangazwa na KingBurundi.
Bivugwa ko aba bagabo baba bafungiye mu kigo cy’iperereza gusa abo mu iperereza batangaza ko batabafite. Umunyamkuru Sabin yagerageje kuvugisha Jean de Dieu basanzwe bari inshuti gusa ntabwo telephone ye ikiba ku murongo.
Bamwe mu Barundi batangaza ko haba hari abayobozi bakomeye muri Leta y’Uburundi baba bashaka kuburizamo iki gikorwa cyatangijwe na Jean de Dieu akaza kwinjizamo Biggy nk’umufatanyabikorwa wamufashije gushaka bakozi.
Tanga igitekerezo