Umuhungu wa Perezida Joe Biden uyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, Hunter Biden, ari mu mazi abira azira kuba yarabeshye ubwo yaguraga imbunda yo mu bwoko bwa Revolver.
Ubushinjacyaha busobanura ko Hunter yaguze iyi mbunda yitwa Colt Cobra mu Kwakira 2018, ariko ubwo yuzuzaga ku nyandiko y’igura ntiyirega ko yakoreshaga ikiyobyabwenge kitemewe n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwafashe icyemezo cyo kurega uyu muhungu wa Perezida ibyaha bitatu bifitanye isano n’iyi mbunda n’ibiyobyabwenge mu rukiko rwo muri Delaware, ikirego kikaba cyatanzwe David Weiss, umunyamategeko umaze imyaka itanu ari kumukoraho iperereza.
Nk’uko CNN ibivuga, muri Nyakanga 2023 Hunter yashatse kumvikana n’ubushinjacyaha kugira ngo ntibuzageze ikirego mu rukiko, ariko ubwumvikane ntibwagezweho.
Mu gihe Weiss ari umushinjacyaha wahawe inshingano ku butegetsi bwa Donald Trump, Abbe Lowell wunganira Hunter yasabye ko urubanza rw’umukiriya we rwazacibwa hirengagijwe igitutu cya politiki kandi rukarangwa n’umucyo.
Tanga igitekerezo