
Mu gihe habura iminsi micye ngo shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ishyirweho akadomo muri uyu mwaka w’imikino, FERWAFA yakoze impinduka mu mikino iteganyijwe kugirango hatagira impungenge cyangwa inzitwazo zitangwa n’amakipe amwe n’amwe.
Iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,ryatangaje ko ku mikino y’umunsi wa 30 wa shampiyona,mu cyiciro cya mbere cy’abagabo aho kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 27-28 Gicurasi 2023, hateganyijwe gukinwa imikino izasoza shampiyona y’Icyiciro cya Mbere , ariko hagakurikizwa impinduka zabaye.
Ni mu gihe ku wa Gatandatu hazakinwa imikino ibiri,naho ku Cyumweru hakaba hateganyijwe itandatu.Ferwafa yasanze gukora izi mpinduka zigamije ko amakipe arwanira kutamanuka,azakinira rimwe kugira ngo hirindwe imbogamizi izo ari zo zose zishobora kuvuka.
Ferwafa mu mpinduka yashyize ku ikubitiro,ni umukino wa Bugesera FC na AS Kigali wazanywe ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi uvanywe ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi.
Ibi byatumye umukino uzahuza Police FC na Marine FC uhita ujyanwa i Huye kandi wari kuzabera kuri Stade ya Muhanga.
Dore uko gahunda yose y’Umunsi wa 30 wa Shampiyona (imikino yose izaba saa 15:00)
Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Gicurasi 2023
Mukura VS vs Musanze FC (Stade Huye)
Gasogi United vs Espoir FC (Kigali Pelé Stadium)
Ku Cyumweru, tariki ya 28 Gicurasi 2023
Bugesera FC vs AS Kigali (Stade Bugesera)
Police FC vs Marines FC (Stade Huye)
Etincelles FC vs Rwamagana City FC (Stade Umuganda)
Sunrise FC vs Rayon Sports (Stade Nyagatare)
Kiyovu Sports vs Rutsiro FC (Stade Muhanga)
Gorilla FC vs APR FC (Kigali Pelé Stadium)
Kugeza Ikipe ya Espoir yamaze kumanuka , gusa siyo yonyine izajya mu cyiciro cya kabiri, kuko nyuma y’iyi mikino itegerejwe izasiga indi kipe izamanuka imenyekanye.Ni mu gihe APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’manota 60 inganya na Kiyovu Sports ariko zigatandukanywa n’ibitego.
Tanga igitekerezo