Umunyamabanga Mukuru w�Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party), Depite Ntezimana Jean Claude, yatangaje ko ishyaka rye ritemera kandi ryamagana iraswa ry�abantu baba bambaye amapingu bikavugwa ko bashatse kurwanya cyangwa gutoroka inzego zishinzwe umutekano.
Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Kanama, mu kiganiro yagiranye na BWIZA TV cyagarukaga ku buzima bw�igihugu muri rusange ndetse n’aho ririya shyaka rigeze rishyira mu bikorwa ibyo ryemereye Abanyarwanda.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Green Party, Depite Ntezimana Jean Claude, yavuze ku ngingo nyinshi maze anagaruka ku bikunze kuvugwa ko hari abantu barashwe na Polisi bagerageza gutoroka, maze avuga ko usibye no kuraswa n�ukuguru cyangwa ukuboko ’ntawe ukwiye kuraswa n�ugutwi’ mu gihe afungishije amapingu.
Yagize ati: "Uretse no kuraswa ukuguru cyangwa ukuboko, ubundi umuntu wambaye amapingu ntakwiye kuraswa n�ugutwi. Nta rugingo na rumwe rukwiye kuraswa kuko umuntu wambaye amapingu aba aboshywe ntashobora kugucika, n�umwana muto yamufata.�
Yongeyeho ko kandi ubundi mu gihe umuntu agikekwaho ibyaha adakwiye gufatwa ngo afungwe, ngo yagakwiye gucungirwa umutekano, agafatwa neza kugeza igihe iperereza rizagaragaza niba koko ari umunyabyaha.
Depite Ntezimana yatangaje ibi mu gihe hirya no hino mu gihugu hamaze igihe humvikana iraswa ry�abantu, inzego zishinzwe umutekano zigasobanura ko babanje kuzirwanya cyangwa bagerageza kuzicika. Ni ingingo ukunze gugarukwaho na benshi bibaza impamvu Polisi ihora itanga ibisobanuro bimwe.
Polisi y�u Rwanda mu kiganiro yahaye abanyamakuru tariki ya 3 Mutarama uyu mwaka, Umuvugizi wayo, CP John Bosco Kabera, yasobanuye ko Polisi itarasa abambaye amapingu, gusa umupolisi akaba ashobora kurasa umunyabyaha wanze kumvira amabwiriza cyangwa se ushaka gucika.
Ati: �Nta mupolisi wafunga umuntu amapingu ngo narangiza ngo amurase.�
Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko iyo bigaragaye koko ko polisi yarashe umuntu wambaye amapingu, hakorwa iperereza uwabigizemo uruhare akabihanirwa.
Ikiganiro kirambuye na Depite Nzezimana wakireba hano...
3 Ibitekerezo
Sebihe Kuwa 19/08/20
Ibyo yavuze nibyo hajye hashyirwaho Abapolisi bashoboye bafite imbaraga,kwirirwa barasa abantu ntago aribyo , Kandi ababikoze bazahanwe, n’imiryango y’abishwe gutyo ihabwe impozamarira na Leta ,kuko birababaje.
Subiza ⇾John Kuwa 22/08/20
Iyo umuntu amaze gushyikirizwa Polisi ubundi aba akwiye guca bugufi akwumvira, naho tekerza umu athlete bibye, yishe uwo bakundana nibyo biharawe hanyuma agiye gereza mu gitondo babarekuye ngo boge cg bafate ifunguro ...undi akereka polisi ko we azi kwiruka, uwo mupolisi yamujya inyuma ni uwahe?Erega abapolisi badashoboye nibo barira ngo yaducitse cg bakabambura imbunda akaba aribo basigara mu gasho nko muri film.
Subiza ⇾BIMENYE POLISI ISHINZWE KUBAHIRIZA AMATEGEKO, KANDI IBIKORA NEZA.
Nizeyimana Alphonse Ozil Kuwa 20/08/20
Kurasa umuntu wambaye amapingu uretse kuba n’ikosa ahubwo ni ubunyamasawa burenze ubundi!
Nibibaho hage hakorwa iperereza ryimbitse!
Subiza ⇾dudu Kuwa 23/08/20
Ese ubundi ninde ukwiriwe kuraswa agapfa? POLISI y’umwuga ntiyakabaye ikora uko kuko muri abo baraswa usanga ntanufite icyaha cyahungabanya umutekano urugero ngo yari afite urumogi. ubwose umuntu ufite urumogi kuki ataraswa ntapfe ubundi akaburanishwa niba koko aba yageageje kwiruka.
Subiza ⇾mufite options ebyiri: kurasa ukica cg kurasa ugafata. kuki muhitamo kurasa ukica gusa?
Tanga igitekerezo