Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur wamamaye nka Rutura, yatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukuboza atazongera kumvikana kuri Radio ya Kiss FM yakoreraga.
Uyu mugabo wari umaze imyaka 10 akorera kiriya gitangazamakuru yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter ye.
Ati: "Muraho basore! Sinari narigeze ntekereza ko none waba umunsi nsangiza aya makuru. Ejo ku wa 24 Ukuboza uzaba umunsi wanjye wa nyuma numvikanye kuri Kiss FM."
Nkusi Arthur yavuze ko impamvu yafashe uriya mwanzuro ari uko yafashe icyemezo cyo gufata ikiruhuko mu kazi ko gukora kuri Radiyo.
Yavuze ko imyaka 10 yari amaze mu itangazamakuru yari idasanzwe.
Nkusi Arthur w’imyaka hafi 32 y’amavuko, ni mwene Mazimpaka Jones Kennedy na Kibuuka Harriet akaba avuka mu muryango w�abana batandatu.
Uyu mugabo uri mu bafite izina riremereye mu myidagaduro nyarwanda, akomoka mu muryango w�ibyamamare uhereye kuri Se umubyara Mazimpaka Kennedy wamenyekanye mu ikinamico na sinema ndetse no gusobanura filimi mu Kinyarwanda.
Avukana kandi n’umuhanzi Sintex umaze kwigarurira imitima ya benshi mu muziki.
Arthur Nkusi yakunze kuvuga ko yakuze ari inkubaganyi ari nabyo byafashije ababyeyi be kubona ko ari umwana ufite impano zitandukanye kandi zamugirira akamaro.
Yasezeye mu itangazamakuru nyuma y’igihe gito akoze ubukwe n’umunyamakurukazi Muthoni Fiona bari bamaze igihe bakundana.
1 Ibitekerezo
JLG Kuwa 24/12/21
Byari kuba byiza mutubwiye ubuzima bushya agiyemo.So,kuri njye inkuru ntiyuzuye.Sorry for my assessment
Subiza ⇾Tanga igitekerezo