Umunyarwanda Ntoyinkima Claver uyobora ba mukerarugarugendo muri Pariki ya Nyungwe, yahawe igihembo n’ubwami bw’u Bwongereza kubera kurengera ibidukikije.
Iki gihembo yagihawe n’Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, William wari uhagarariye Umwami Charles III, mu birori byabereye i Londres.
Igihembo Ntoyinkima umaze imyaka 24 akora muri Parike ya Nyungwe yahawe cyitwa Tusk Wildlife Ranger Award.
Ni igihembo kigomba guherekezwa n’ibihumbi 30 by’Amapawundi (arenga miliyoni 51,2 Frw).
Usibye Ntoyinkima, ubwami bw’u Bwongereza bwanahembye abandi banyafurika batatu na bo batsindiye ibihembo nka kiriya.
Aba barimo Edward Aruna wo muri Sierra Leone na Nomba Ganame wo muri Mali we wahawe icyitwa Prince William Award for Conservation in Africa.
Ntoyinkima mu kiganiro aheruka guha ikinyamakuru IGIHE, yavuze ko yatunguwe no guhamagarwa akabwirwa ko yatsindiye kiriya gihembo yahawe.
Yagize ati: "Barampamagaye banshimira ko natsinze, ndatungurwa ku buryo byamfashe nk’isaha kugira ngo niyumvishe ko ari njye watsinze. Numvaga basa n’abibeshye."
Yunzemo ati: ’Ni ibintu bitera imbaraga kumva ko hari abantu baha agaciro ibyo ukora. Ni igihembo kigiye kumfasha gushyira mu bikorwa imishinga yanjye kuko nari ntaragera aho nifuzaga kubera imbogamizi z’ubuke bw’amikoro.”
Igihembo Ntoyinkima yahawe n’umwami w’u Bwongereza ni icya kabiri yakiriye mu buzima bwe, kuko muri 2007 yahawe ikindi cy’umukozi mwiza wahize abandi mu gutembereza ba mukerarugendo mu gihugu.
Tanga igitekerezo