Abagabo batatu barimo umunyarwanda bafatiwe muri Teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashinjwa gukorana n’umutwe w’inyeshyamba zikomoka i Burundi wa RED-Tabara.
Ni abanye Congo babiri n’umunyarwanda umwe, bakaba bajyanwe n’umutwe wihariye w’igisirikare cya Congo (FARDC) i Kamanyola ku wa Kane tariki ya 8 Ugushyingo 2019, aho bahatiwe ibibazo.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi kiri muri operasiyo izwi nka Sokola 2, capitaine Dieudonn� Kasereka yemeje aya makuru agira ati "Bafatanwe telefoni icyenda, umunyarwanda yari avuye kuzikusanga iwabo agomba kuzitanga mu barwanyi b’umutwe w’inyeshyamba za Red-Tabbara".
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru sosmedias/Burundi, igisirikare cya Congo cyatangiye iperereza kugira ngo kimenye abarimo gukorana bose n’umutwe wa RED-Tabara. Uko ari batatu bakaba bajyanwe gufungirwa i Bukavu.
RED-Tabara ni umwe mu mitwe y’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi ukaba urwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umwe wiyongera ku yindi mitwe y’inyeshyamba irwanya Leta ya Nkurunziza nka Forebu na FNL ya Aloys Nzabampema.
Tanga igitekerezo