Umunyarwandakazi Umwizasate Hagira wakoraga akazi ko mu rugo muri Oman yishwe n’imodoka ubwo yari agiye guhaha.
Ku wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2024 mu masaha y’umugoroba nibwo inkuru y’urupfu rwa Umwizasate yamenyekanye mu muryango we.
Umwizasate yakoraga akazi ko mu rugo mu mu Mujyi wa Muscat mu gihugu cya Oman nk’uko Umuseke ubitangaza.
Amakuru avuga ko yagonzwe n’imodoka ubwo yari agiye guhaha maze ajyanwa kwa muganga mu bitaro byitwa ‘Ibra Hospital’ aza gupfirayo.
Bitangazwa ko abo mu muryango we bari gutegura ko azashyingurwa mu Rwanda aho batangiye gushaka ibyangombwa yo kuzana umubiri we mu Rwanda.
Isangize abandi
1 Ibitekerezo
mazimpaka j,bosco Kuwa 03/07/24
Twasabagako abobana burwanda ko mwadufasha bakajya bakurikiranwa kuko birababaje kubona umwarimwiza nkuyu kwita ba imana
Subiza ⇾Tanga igitekerezo