
Umuyobozi w’ihuriro ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo riharanira impinduramatwara ryitwa DYPRO, Constant Mutamba Tungunga, yasezeranyije Abanyekongo ko naba Perezida, azagira u Rwanda intara yabo.
Ibi yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 9 Nzeri 2023, nyuma y’aho tariki ya 30 Kanama DYPRO itangaje ko ari we mukandida wayo mu matora ya Perezida wa RDC azaba mu Kuboza.
Mutamba washinze ishyaka NOGEC yavuze ko uburasirazuba bw’igihugu cyabo burimo umutekano muke, kandi ngo watewe n’u Rwanda.
Abajijwe icyo azakora mu gihe yatorerwa kuba Perezida wa RDC, yagize ati: “Tuzashoza intambara ku Rwanda, turwiyomekeho nk’intara ya 27 ya Repubulika ya demukarasi ya Congo. Murabizi ko abaturage barambiwe. Barambiwe ibitekerezo bimwe, barambiwe ibitekerezo bimwe, barambiwe izina rimwe, ni yo mpamvu natangaje kanditatire yanjye.”
Uyu munyapolitiki aravuga ko ari umukandida w’abaturage, akaba umukandida w’urubyiruko. Agaragaza ko afite icyizere cy’uko azatsinda amatora azaba ahanganyemo n’abarimo Perezida Félix Tshisekedi.
2 Ibitekerezo
Innocent Kuwa 10/09/23
Mu mureke uyu amaze kumiragura ibiyoka namapusi, nibyo biri kumuvugiramo. Biriya byiso bye uwasukamo urusenda nibwo yamenya ko: u Rda ruratera ntiruterwa c’est tout.
Subiza ⇾Innocent Kuwa 10/09/23
Mu mureke uyu amaze kumiragura ibiyoka namapusi, nibyo biri kumuvugiramo. Biriya byiso bye uwasukamo urusenda nibwo yamenya ko: u Rda ruratera ntiruterwa c’est tout.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo