
Muri Kenya, umunyeshuri wari umaze igihe yaraburiwe irengero yasanzwe mu kinamba yapfuye, nyuma y’ibyumweru bibiri ashakishwa.
Ku itariki 24 Gicurasi 2023 ni bwo Stallion Kepletting Bett wigaga mu ishuri ryisumbuye rya Ndururumo riherereye ahitwa Laikipia muri Kenya, yaburiwe irengero mu buryo bw’urujijo ubwo basohokaga muri iri shuri berekeza mu mujyi wa Nyahururu.
Nyuma y’ibyumweru bibiri aburiwe irengero, uyu munyeshuri w’imyaka 14 y’amavuko yaje gusangwa mu cyobo cyacukuwe ibi bizwi nk’ikinamba, kiri ahabera imikino itandukanye muri uyu mujyi wa Nyahururu,muri metero nkeya uvuye ku ishuri yigagamo.
Ubu hari kwibazwa niba yaraguye muri iki cyobo by’impanuka cyangwa yarishwe akakijugunywamo.
Ubu abanyeshuri bo muri iri shuri bari kubazwa n’ubugenzacyaha, umwe ku wundi kugira ngo hamenyekane neza icyo uyu mwana yazize.
Amashusho yafashwe kuri za kamera z’umutekano agaragaza bamwe mu banyeshuri bari kumwe na nyakwigendera mu masaha yabanjirije kubura kwe.
Umwe muri aba banyeshuri yavuze ko nyakwigendera yasaga nk’uwataye umutwe mbere y’uko aburirwa irengero. Ati: "Amasaha make mbere y’uko abura, Stallion yari ameze nk’uwataye umutwe, byanga byakunda hari ikintu cyamuteshaga umutwe. Gusa wenda iyo tutamubura twari kuvumbura icyari kiri kumubangamira.”
Uyu munyeshuri nyuma yo kubura ngo ishuri ndetse n’umuryango bafatanyije mu bikorwa byo kumushakisha nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Daily Nation, aho bahamagaraga abantu batandukanye kuri telephone babaza niba ntawaba yaramubonye, ndetse ngo banagendaga babaza abaturanyi b’umuryango we inzu ku yindi.
Nyuma yo kubona ko bamuhebye ni bwo babimenyesheje sitasiyo ya Polisi ya Nyahururu.
Tanga igitekerezo