
Umupfumu utuye mu gace ka Nyakabande, akarere ka Kisoro muri Uganda, arigamba kuzinga Habumugisha James na Habumugisha Robert bakekwagaho kwiba ibiribwa mu bubiko bw’ishuri rikuru rya tekiniki.
Nk’uko radiyo Voice of Mubahura yabitangaje, iri shuri ryibwe tariki ya 10 Kanama 2023, abarinzi batatu bose basanzwe baririnda; ba Habumugisha n’undi witwa Tukamushaba Edson, batabwa muri yombi ariko Polisi irabarekura kubera ko yabuze ibimenyetso.
Bijyanye n’uko ibiribwa by’iri shuri bimaze igihe byibwa, umwe mu bayobozi baryo utarishimiye ko Polisi yananiwe gutahura aba bajura yahise ajya kwitabaza uyu mupfumu witwa Katapapa Salongo tariki ya 12 Kanama 2023, amusaba kubagaragaza.
Nk’uko n’abandi bapfumu babigenza, Katapapa yakoze imigenzo ya gipfumu, akubita ba Habumugisha hasi, bananirwa kuva aho bari baguye kugeza bafashwe.
Uyu mupfumu yatangaje ko yifashishije imiti gakondo kugira ngo ace intege aba bajura kugeza ubwo bananirwa kuva aho bari, kandi ngo we yashobora gutahura abajura kurusha uko Polisi yabigenza.
Mugenzi wabo, Tukamushaba, yagaragaje ko yari yaketse ko ba Habumugisha ari bo bibye ibi biribwa kuko ubwo yamenyaga ko ikibazo cyabaye, yabasabye ko bajyana gusobanura uko basanze mu bubiko bimeze, barabyanga, bamusubiza ko bafite ubwoba.
Abo muri Nyakabande biboneye aba bajura bananirwa kugenda batinye uyu mupfumu. Gusa si ko bose bizeye niba imbaraga ze ari zo zabaciye intege kugeza bafashwe.
Tanga igitekerezo