Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kagame Charles utuye muri Australia, yacyeje impano y’abaramyi bashya muri iki gisata cyo kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristu, abavandimwe bakomoka mu karere ka Rubavu “Alicia&Germaine”.
Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa BWIZA yahamije ko aba baramyi bafite impano ikwiriye gushyigikirwa, kandi abifuriza gukomeza gukora cyane.
Yagize ati :“Nyuma yo kumva indirimbo yabo Rugaba baherutse gushyira hanze, numvise ko bafite impano, umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana wungutse abahanzi beza, igisigaye ni ugukomeza kubashyigikira.”
“Alicia&Germaine” indirimbo yabo Rugaba yagiye hanze ku itariki 07 Kanama 2024, ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho, aho yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza.
Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine, ni itsinda ry’abavandimwe rikorera umuziki mu karere ka Rubavu, ari naho aba bana bakiri bato bavukiye bahiga amashuri abanza, aho kuri ubu umukuru yiga muri Kaminuza y’u Rwanda, umuto muri bo akaba nawe yiga indimi n’ubuvanganzo (LFK) , aba bose iyo muganiriye bakubwira ko impano yabo yashibukiye muri Korali kuko bakuze bakunda kuririmba.
Anyuze mu mwanya wagenewe kugira icyo umuntu avuga kubyo yumvaga cyangwa yarebaga kuri Youtube, Kagame Charles yanditseho ubutumwa buri mu rurimi rw’icyongereza bugira buti "A very good message and voice keep it up and God bless you."
Ni ubutumwa umuntu agenekereje mu kinyarwanda yavuga ko indirimbo yayumvisemo ubutumwa bwiza, amajwi meza, abasaba gukomeza gukora cyane kandi abasabira umugisha ku Mana.
WANYURA HANO UKABASHA KUMVA INDIRIMBO YABO "RUGIRA"
Tanga igitekerezo