Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024.
Ni amatora yasize hatowe abasenateri 12 bagomba guhagararira guhagararira intara enye n’Umujyi wa Kigali muri Sena y’u Rwanda.
Abatawe barimo Amb. Rugira Amandin wigeze guhagararira u Rwanda mu bihugu by’u Bubiligi, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Congo-Brazzaville, Malawi na Zambia.
Amb. Rugira yatorewe guhagararira intara y’Amajyaruguru, nyuma yo kugira amajwi 211 angana na 62.61%.
Uyu mudipolomate wabaye umusenateri mushya uri mu batorewe kujya muri Sena y’u Rwanda, yatoranwe na Nyinawamwiza Laetetia wari usanzwe muri Sena icyuye igihe. Nyinawamwiza wanabaye Umuyobozi wa Kokeji ya Kaminuza y’u Rwanda y’Ubuhinzi n’Ubworozi (CAVEM), yagize amajwi 246 angana na 73%.
Usibye abasenateri babiri bo mu ntara y’Amajyaruguru, intara z’amajyepfo, Uburasirazuba n’Uburengerazuba zabonye abasenateri batatu bazihagararira.
Mu majyepfo hatowe Umuhire Adrie wagize amajwi 300 angana na 70.42%. Uri mu basenateri barangije manda yatoranwe na Uwera Pelagie na we wari mu basenateri basoje manda cyo kimwe na Cyitatire Sosthène wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Sena y’u Rwanda.
Mu burasirazuba hatowe Bideri John Bonds wari usanzwe ari umwe mu bagize Sena kuva muri 2019, Dr Alvera Mukabaramba wari usanzwe ari-Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ushinzwe Imari n’Abakozi na Nsengiyumva Fulgence wari usanzwe ari Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.
Ni mu gihe mu Burengerazuba hatowe Mureshyankwano Marie Rose, Havugimana Emmanuel na Prof Niyomugabo Cyprien bose bari mu basenateri basoje manda, na ho mu mujyi wa Kigali hatorwa Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi-Perezida wa Sena.
Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 bamara manda y’imyaka itanu, yongerwa rimwe gusa kandi nibura 30 ku ijana bagomba kuba ari abagore.
Usibye bariya 12 batowe n’inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’igihugu, hari abandi umunani bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika na bane bazashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki.
Ni mu gihe umwe atorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta, mu gihe undi atorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru yigenga.
Sena ifite inshingano zo kugenzura ibikorwa bya guverinoma no kugenzura ishyirwa mu bikorwa by’amahame remezo.
Muri ayo harimo ihame ryo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya no kurandura Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose, kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Irindi hame ni iryo kurandura burundu amacakubiri cyangwa se ivangura aho ryaba rishingiye aho ari ho hose no gushyira imbere ubumbwe bw’Abanyarwanda.
Hari ihame ryo gukemura ibibazo buri gihe biciye mu biganiro no mu bwumvikane, irigendanye no guharanira leta ishingiye ku mategeko no kuri demokarasi, guharanira leta ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage.
Hari kandi izindi nshingano zihariye nko kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi bamwe bo mu nzego za leta iyo bamaze gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri banyuzwa hano kugira ngo baganirizwe bumve inshingano bagiye kujyamo.
Indi nshingano yihariye ni iyo kumenya, kugenzura no gutora amategeko. Sena ifite n’inshingano yo guha ibitekerezo Umutwe w’Abadepite ku mushinga w’ingengo y’imari ya leta, mbere y’uko ritorwa burundu.
Tanga igitekerezo