Senateri Nyirasafari Espérance kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri, yatorewe guhagararira Umujyi wa Kigali mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena.
Nyirasafari wari usanzwe ari Visi-Perezida wa Sena, yatowe ku majwi 63 ahigitse Mfurankunda Pravda, Katusiime Hellen na Nkubito Edi Jones bari bahatanye.
Mfurankunda ni we wamuguye mu ntege n’amajwi 28, Katusiime Hellen aza ku mwanya wa gatatu n’amajwi 13, mu gihe Nkubito Edi Jones we yagize amajwi 10.
Abasenateri 12 ni bo kuri uyu wa Mbere batorewe guhagararira intara enye n’Umujyi wa Kigali muri Sena y’u Rwanda.
Mu batorwa yaba harimo icyenda bava muri Ntara eshatu zirimo iy’Amajyepfo, iy’Iburengerazuba, iy’Iburasirazuba zose zihagararirwa n’abasenateri batatu, hakaba babiri bava mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse n’Umusenateri umwe uva mu Mujyi wa Kigali.
Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 bamara manda y’imyaka itanu, yongerwa rimwe gusa kandi nibura 30 ku ijana bagomba kuba ari abagore.
Usibye bariya 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’igihugu, hari abandi umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika na bane bagashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki.
Ni mu gihe umwe atorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta, mu gihe undi atorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru yigenga.
Abakuru b’ibihugu barangije neza manda yabo cyangwa basezeye ku bushake bwabo, iyo babisabye bajya muri Sena nk’uko biteganywa n’ingingo ya 80 n’iya 81 z’Itegeko Nshinga kandi bo nta manda bagira.
Ingingo ya 13 y’Itegeko Ngenga N°007/2018.OL ryo ku wa 08/09/2018 rigenga imikorere ya Sena, igena ko mu gihe umusenateri washyizweho yeguye, apfuye, avanywe ku murimo n’icyemezo cy’urukiko cyangwa agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze igihe cya manda gisigaye kingana nibura n’umwaka umwe, urwego rwamushyizeho ni rwo rugena umusimbura.
Tanga igitekerezo