Umushinga wo guhuriza hamwe ibyangombwa by’ingenzi ku indangamuntu warahagaritswe, kuko hari ibyo amategeko atemera ko bihuzwa nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA).
Ibikoresho byari byaraguzwe kubera uyu mushinga bizakomeza kwifashishwa mu kazi ka buri munsi k’iki kigo, cyane ko gikataje mu ikoranabuhanga nk’uko NIDA ikomeza ivuga.
Mu 2006 nibwo guverinoma yemeje ishyirwaho ry’indangamuntu ikomatanyijeho ibyangombwa by’ingenzi umuntu akenera birimo nk’uruhushya rwo gutwara imodoka, impamyabumenyi aho mu gihe iyo ndangamuntu yaba yashyizweho bitari kuba bigikenewe ko uyifite agira ikindi cyangombwa yitwaza.
Abaturage bamwe nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga, bagaragaza ko gukomatanyiriza hamwe ibyangombwa nkenerwa ku ikarita ndangamuntu, ari inyungu ikomeye cyane mu gihe umuntu agiye gusaba service zisaba ibyangombwa byinshi.
Usibye gukora indangamuntu z’abenegihugu, ikigo gishinzwe irangamuntu kinatunganya impushya zo gutwara imodoka, ikarita z’impunzi, iz’abanyamahanga baba mu Rwanda n’ibyangombwa by’abanyarwanda baba mu mahanga.
Mu 2015 nibwo haguzwe imashini ya miliyari 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’indangamuntu ikomatanije, ariko kugeza ubu hakaba nta kirakorwa nk’uko byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo ku itariki 30 kamena 2021.
Manago Dieudonn�, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikorwa ry’indangamuntu n’itangwa ryazo muri NIDA, avuga ko bitewe n’uko hari ibyo amategeko atemera ngo uyu mushinga warahagaritswe.
Nanone ariko ikigo gishinzwe indangamuntu gisobanura ko harimo gutekerezwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho, aho hazajya hafatwa ibikumwe byose by’umuntu kugira ngo amakuru akomeze kubikwa kandi yizewe kandi ngo bimwe mu bikoresho byaguzwe mu mushinga wahagaritswe bizifashishwa mu mushinga mushya w’ikoranabuhanga utegerejwe.
Abantu basaga gato miliyoni 8 kugeza ubu bafite indangamuntu bavuye kuri miliyoni 5 n’ibihumbi 200 bazihawe mu mwaka wa 2008 ubwo indangamuntu zikozwe mu mpapuro zakurwagaho.
Tanga igitekerezo