Léonard She Okitundu wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asanga inzira ya dipolomasi yaba umuti mwiza w’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda n’igihugu cye.
Ni nyuma y’umwaka urenga ibihugu byombi birebana ay’ingwe.
Umwuka mubi w’ibihugu byombi wadutse kubera intambara y’Ingabo za Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Kinshasa ishinja Kigali guha ubufasha uriya mutwe, u Rwanda na rwo rugashinja FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano.
Inzego z’akarere ibihugu byombi biherereyemo zagerageje kunga ibihugu byombi, gusa kugeza ubu ibibazo bifitanye ntabwo birakemuka.
Ku bwa Okitundu, u Rwanda na RDC bakwiye gushaka igisubizo cya dipolomasi mu rwego rwo gukemura amakimbirane bifitanye.
Yagize ati: "Nahoze ndi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ndatanga ubuvugizi bwo gushaka igisubizo cya dipolomasi mu gihe haba hitabwa ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro, mu rwego rwo kwizera ubusugire bwa RDC."
Yakomeje agira ati: "Tugomba gushyigikira igisubizo cya dipolomasi mu burasirazuba bwigihugu cyacu, kuko intambara tuzi uko tuyitangira, ariko ntituzi uko tuyirangiza, ikindi abaturage bacu ni bo bahohoterwa. Ni yo mpamvu, ntekereza ko ibisubizo byo gukemura amakimbirane mu mahoro bikomeje gushakishwa. "
Okitundu yanagaragaje ko u Rwanda na RDC bakwiye gukora iyo bwabaga mu gukumira icyo ari cyo cyose cyaganisha ku ntambara.
Yavuze ko "Dipolomasi y’igihugu ni yo ruhande nyarwo rwacyo. Twakumiriwe kubana na kiriya gihugu [u Rwanda], ni yo mpamvu ari ngombwa gushaka igisubizo cya dipolomasi. Ikibazo nyamukuru ni uburyo bwo gusobanura ikibazo cyavutse mu burasirazuba bwa RDC ari na byo bizadufasha kubona ibisubizo biboneye."
Kugeza ubu Leta ya Congo imaze igihe isabwa kujya mu biganiro na M23, gusa yarahiye ko itazigera ijya mu biganiro n’uriya mutwe.
Tanga igitekerezo