Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yatangaje ko intwaro zidashobora gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ibihugu byombi kuyakemura biciye mu nzira y’amahoro.
Uyu mukambwe uheruka i Kigali aho yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana na News 24.
Afurika y’Epfo kuri ubu ni kimwe mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika byohereje ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo guha umusada FARDC (ingabo za Leta ya Congo) zimaze igihe zihanganye mu ntambara n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Ingabo za Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania kuva zigeze mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ntizigeze zoroherwa, kuko umunsi ku wundi zigenda zicwa urusorongo.
Umuryango wa SADC ku wa Mbere watangaje ko abasirikare bawo bane barimo abanya-Tanzania batatu n’umunya-Afurika y’Epfo umwe biciwe muri Congo, nyuma y’uko ikigo barimo kirashwemo igisasu cyo mu bwoko bwa mortar.
SADC yavuze ko iki gisasu cyanakomerekeje abandi basirikare batatu b’abanya-Tanzania.
Ku bwa Mbeki, Afurika y’Epfo n’ibihugu bigenzi byayo ntibyari bikwiye kohereza ingabo muri Congo, kuko inzira igana ku gukemura amakimbirane hagati ya Kigali na Kinshasa isanzweho.
Yavuze ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano yashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame na Joseph Kabila na mbere y’uko Félix Tshisekedi aza ku butegetsi, akaba abyemerera gukemura amakimbirane bifitanye mu mahoro.
Mbeki yasabye ko ayo masezerano yubahirizwa.
Ati: "Ayo masezerano avuga ko Guverinoma ya Congo igomba gukora ibishoboka byose ikambura intwaro abantu bose bakoze Jenoside mu Rwanda mbere yo guhungira muri RDC. Ibi ni byo byatuma u Rwanda ruvana ingabo zarwo mu burasirazuba bwa RDC."
Yunzemo ati: "Ikibazo ni uko aya masezerano atigeze ashyirwa mu bikorwa, ariko nta n’ubwo yigeze ahagarikwa. Ni yo shingiro ry’igisubizo cya Politiki".
Amasezerano Thabo Mbeki yakomozagaho yashyizweho umukono ku wa 2 Mata 2003 i Sun City muri Afurika y’Epfo. Umunya-Ghana Kofi Anan wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ari mu bitabiriye umuhango wo kuyashyiraho umukono.
Mbeki yavuze ko igihe kigeze ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa, kuko ingufu za gisirikare zananiwe gukemura ibibazo byo muri Congo.
Ati: "Igikenewe cyonyine ni uko ashyirwa mu bikorwa. Icyo ni cyo gisubizo cya Politiki. Ni yo nzira yonyine yo gukemura ikibazo, nta bundi buryo buhari. Ushobora kohereza abasirikare hanyuma abantu bagapfa, ariko ibyo ntibizakemura ikibazo".
Kugeza ubu u Rwanda na RDC byashyiriweho gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije gucubya umwuka mubi umaze igihe hagati y’impande zombi, gusa kugeza ubu nta muti urambye ibihugu byombi birageraho.
Tanga igitekerezo