Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi Mukuru mushya wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja, yarahiriye inshingano ze ku Rukiko rw’Ikirenga.
Ibi bisobanuye ko ari intangiriro ya manda ye nka IG (Inspector General) wa gatanu wa polisi hakurikijwe Itegeko Nshinga ryo mu 2010.
Afata Japhet Koome weguye muri Kanama nyuma y’imyigaragambyo y’urubyiruko iheruka guhagarika ubuzima mu gihugu kubera itegeko ry’imari n’imisoro rya 2024.
Kanja yifatanije n’umuryango we mu muhango wo kurahira wari uyobowe n’Umucamanza Mukuru, Martha Koome.
Yabanje kuba Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Kenya, aba komanda w’ishami rya polisi (General Service Unit) mu gihe cy’imyaka itanu, aba na none umuyobozi wungirije w’iri shami mu gihe cy’imyaka itatu, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kilifi, Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibibuga by’indege, Umuyobozi mukuru ushinzwe ububiko bw’intwaro n’indi mirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Polisi y’igihugu.
Douglas Kanja yakoze amahugurwa menshi ajyanye n’iby’umutekano mu gihugu no hanze yacyo.
Ni umupolisi w’umwuga umaze igihe cy’imyaka mirongo itatu n’icyenda, aho yatangiye umwuga we nk’umupolisi mu 1985, hanyuma agenda azamurwa mu ntera kugeza ageze ku rwego rwa Senior Assistant Inspector General.
Tanga igitekerezo