
Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko aherutse kujya i Bujumbura mu Burundi, aho yahuye na Perezida Evariste Ndayishimiye, amugezaho imbogamizi ziri kubaho mu guharanira amahoro n’umutekano muri teritwari ya Masisi.
Mu ijambo Bisimwa yagejeje ku banyamakuru i Bunagana kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2023, yatangaje ko M23 nk’uko yari yarabisabwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere, yarekuye ibice byinshi yari yarafashe, ibishyikiriza ingabo zako zirimo iz’u Burundi yahaye ibiherereye muri Masisi.
Bisimwa yasobanuye Leta ya Repubulika ya demukarasi ya Congo itigeze yubahiriza imyanzuro y’abakuru b’ibihugu by’akarere kuko itigeze itangaza ko ihagaritse intambara. Indi mitwe yitwaje intwaro yose ngo ntiyigeze iva mu bice yagenzuraga, kandi ubutegetsi bw’iki gihugu bwanze kugirana imishyikirano na M23.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’akarere tariki ya 22 Nzeri 2023 zashyikirije ingabo za RDC n’imitwe byifatanya ibice bya Mushaki, Kilolirwe, Kitshanga na Mweso zari zarashyikirijwe na M23.
Yakomeje avuga ko ingabo z’u Burundi zarenze ku byemezo by’abakuru b’ibihugu by’akarere, zigira uruhare muri gahunda yo “kurimbura ubwoko” mu bice zashyikirijwe, zinatanga ubufasha mu guhiga Abatutsi, hashingiwe ku masura, kandi ngo ziri kwifatanye na Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa mu kugaba ibitero kuri M23, zambaye impuzankano y’igisirikare cya RDC.
Bisimwa yatangaje ko bigayitse kubona ingabo z’u Burundi zirenga kuri ibi byemezo muri ubu buryo kandi Perezida w’iki gihugu ari we uyoboye umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, wohereje ingabo kugira ngo zigarure amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Nyuma yo kubona ingabo z’u Burundi zararenze kuri ibi byemezo, Bisimwa yatangaje ko aherutse kujya i Bujumbura kugira ngo abimenyeshe Perezida Ndayishimiye. Ati: “Kugira ngo mubimenye, nyuma yo kurenga kuri iyi myanzuro navuze, nagiye i Bujumbura kubimenyesha Perezida Evariste Ndayishimiye.”
Ingabo z’u Burundi zagiye muri Masisi muri Werurwe 2023. Zari zarahaye M23 icyizere ko zitazatanga ibi bice yazishyikirije.
1 Ibitekerezo
Kuwa 19/11/23
Byisebyedi yakuranye nabazelendonba Matonge barangwa n’ingengabitekerexo yabasaritse. Bamwe mu bayikongeza ni abarundi bigize abakongo ndetse n’interahamwe. Ndayishimiye nawe arayifite ndetse yakoranye n’interahamwe igihe kirekire bafashwa na tanzaniya.
Subiza ⇾Ibyo akora reto arabizi. Ntanwo yabaho adashyigikiye interahamwe. Mi nayo dance yakoranye na Byisebyedi i Bujumbura
Tanga igitekerezo