Nyuma y’imyaka irenga 4 umukinnyi wa filimi wamamaye mu gihugu cya Tanzania, Steven Kanumba yitabye Imana, na n’ubu abakunzi ba filimi muri Tanzania n’abari abafana be baracyaha agaciro ibyo yasize akoze. Ibi bikaba bituma aba bakunzi ba Kanumba bavuga ko uwo basaga nk’abari ku rugero rumwe, Ray Kigosi, yananiwe kurenza aho Kanumba yari agejeje sinema ya Tanzania nyuma y’imyaka ishize Kanumba agiye.
Kuri uyu wa Gatatu ku rukuta rwa facebook rwa EATV haciyeho post ibaza niba hari umuhanzi mu ruhando rwa sinema ya Tanzania ushobora kuzagera ku rwego nyakwigendera yari agezeho mbere y’uko yitaba Imana, maze abakunzi ba sinema batangira kuvuga ko bari biteze ko Kigosi azabikora ariko bakaba bahangayikishijwe no kubona uyu mukinnyi wa filimi yarabinaniwe ibyo yari yitezweho.
[caption id="attachment_24626" align="alignnone" width="800"] Ray Kigosi (ibumoso) na Nyakwigendera Steven Kanumba [/caption]
Aha niho bahera bavuga ko umuzimu wa Kanumba ugikurikirana Kigosi kubera ko abakunzi ba sinema na n’ubu bakigereranya ibyo Kigosi akora n’ibyo Kanumba yahoze akora bakemeza ko ibyo Kanumba yasize akoze na n’ubu bikiri byiza kurusha ibya Kigosi.
Ibi bikaba byemejwe n’abakunzi benshi ba sinema ku rukuta rwa facebook rwa EATV bavuga ko Kanumba yari atandukanye mu kazi ke ugereranyije n’abahanzi ba sinema b’ubu barimo na Kigosi batangiranye.
Umwe mu bakunzi ba sinema witwa Johannes Patrick Nyabara, yavuze ko kugeza ubu nta mukinnyi wa filimi muri Tanzania urasimbura Kanumba. Ngo yari azi ko Kigosi azabikora ariko ngo byaranze.
Undi witwa Alphonce Sekwao, avuga ko icyo yaje kuvumbura nyuma y’urupfu rwa Kanumba ari uko Ray Kigosi yiganaga filimi za Kanumba (Ibyo yise Copy and paste), akaba ari yo mpamvu ngo kuri ubu Kigosi yabuze kubera ko yamukoperaga.
Alidai Fatuma Salum we avuga ko ataragura filimi ya Kigosi n’imwe. Ngo n’iyo hashira imyaka 100 ntazagera aha Kanumba yaba we cyangwa abandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
Tanga igitekerezo