Si ku bw’imbaraga zange Mwami. Abantu benshi bishingikiriza imbaraga zabo z’umubiri ni abanyantege nke. Uba ugenda uvuga ngo uri umunyantege nke ariko wigeze uhagarara ugatekereza ko Imana ifite imbaraga kandi yagusezeranyije kuba imbaraga zawe? Umwami ni we imbaraga zange (Zaburi 28:7). Umwami ni we mbaraga z’ubuzima bwawe.
Ese washobora kwakira izo mbaraga? Yego wabishobora. Akira imbaraga z’Imana: Si ku bwange Mwami ahubwo hakore ubushake bwawe kandi ni ku bw’ubushake bwe kugira ngo ubona imbaraga ze. Iyo uvuga uti: “ Si ku bwange, uba uvuga ngo si ku bw’imbaraga zange, nishingikirije imbaraga z’Imana.
Si ku bw’ibyishimo byange Mwami ahubwo ni ibyawe. Kwishimana Uwiteka ni zo ntege zanyu (Nehemiya 8:10). Ibyishimo by’umuntu biza vuba bikagenda vuba. Ni ko kuvana umwuka mu mupira, umuntu ashobora kukubuza ibyishimo wari ufite. Urishima, ukishima ukongera ukishima ariko umuntu akaza akagutsibura, ibyishimo byawe bikagenda.
Inkoni imwe itumye ibyishimo byawe bigenda. Bagukubise rimwe gusa. Birshoboka ko amarira yaje, wumva ari nk’aho bari bakwishe ariko ibishimo by’Umwami biguha imbaraga zo kwikorera iyo mitwaro, ugatambuka mu bibazo unyuramo mu buzima.
Si umutwaro wange Mwami ahubwo ni uwawe. Abakirisitu benshi barahuze bikoreye imitwaro yabo. Bafunga imitwaro yabo bazi ko ari iy’Umwami. Ntabwo wikoreye umutwaro w’Umwami; wikoreye uwawe. Ibyo uvuga ni Ngewe, ngewe, ngewe: Reba ibyo ndi kunyuramo, reba ukuntu nta kizere mfite n’ukuntu nta cyo nakwimarira! Ndeba. Ese hari uwo wereka Yesu? Oya.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana ibahe umugisha!
God bless you....!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International
Tanga igitekerezo