Amezi abaye abiri urubanza rwa Kabuga Félicien rutangiye kuburanishwa mu mizi, tariki ya 29 Nzeri, i La Haye mu gihugu cy’Ubuholandi. Ni nyuma y’imyaka 28 nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, irimo 26 yari amaze yihishahisha hirya no hino, kugeza afatiwe mu Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020. Ni bwo dosiye yatangiye gutera intambwe ifatika iganisha ku rubanza. Uru rubanza rwanyuze mu matariki akomeye yaranze, intambwe ku yindi, urugendo rw’ubutabera ku wo umuryango LONI wafataga nk’umugome ushakishwa kurusha abandi ku Isi.
Ku wa 24 Ugushyingo 2022, hafi nyuma y’amezi abiri ashize aburanishwa adahari, Kabuga yemeye kuza mu rukiko. Arufatiranye haratangiye kumvwa abatangabuhamya batandukanye bagera kuri 70, bavuga ku byaha aregwa. Akurikiranyweho ibyaha bitandatu (6), birimo kuba icyitso muri jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro ku buryo butaziguye gukora jenoside, ubwinjiracyaha muri jenoside, gutoteza no kurimbura, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Kabuga ashinjwa icyaha cyo gukora jenoside, guhamagarira Abahutu gukora jenoside, gukoresha inama z’uburyo jenoside igomba gukorwa kandi mu buryo bwihuse hagamijwe itsembatsemba, itoteza n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu, byakozwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kabuga aregwa gufatanya n’abandi bantu, akoresheje radiyo RTLM mu gukangurira Abahutu urwango rushingiye ku moko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ashinjwa kuba yarategetse, anafasha Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi Abatutsi, mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali, Kibuye na Gisenyi.
Nk’umunyemari wari ufite amafaranga menshi mu gihugu, Kabuga ngo yanashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu, hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’Interahamwe no kuzigurira ibikoresho byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.
Ubushinjacyaha bumurega kuba, afatanyije n’abandi bahutu, yariyemeje gutegura, gushyiraho no gutera inkunga umutwe witwaraga gisirikare w’Interahamwe za Kabuga muri Segiteri ya Kimironko mu Mujyi wa Kigali, bafite intego yo kwanga, gutoteza Abatutsi no kunoza uburyo bwo kubica mu gihe cya jenoside.
Kabuga aregwa kandi kuba ku isonga mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, avuga amagambo yuzuye urwango n’itoteza mu nama zinyuranye n’ahantu hatandukanye mu Rwanda, hagati ya Gashyantare, Werurwe na Gicurasi 1994.
RTLM yashinze afatanyije n’abandi bahutu, yahamagariraga Abahutu mu buryo bweruye kandi mu ruhame gukora jenoside binyuze mu biganiro byacaga kuri iyi Radio, byavugaga ibiranga Abatutsi, aho baherereye, akabita ko ari inyangarwanda.
Umushinjacyaha avuga ko ayo magambo ya Kabuga yatumye Abahutu bitabira gukora jenoside, kubera ko yabibashishikarije.
Amatariki y’ingenzi
Ku wa 01 Nyakanga 2012:
Ni bwo Urukiko rwa MICT rusimbura Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwatangiye imirimo yarwo ku mugaragaro. Rwari rufite inshingano yo kuzaburanisha Kabuga, hakurikijwe Icyemezo cy’1966 (2010) cy’Akanama k’Umutekano ka LONI gitegeka ibihugu byose gufatanya n’uru rwego mu gushakisha, guta muri yombi no guhererekanya abashakishwa kubera ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi.
29 Mata 2013:
Umucamanza wa MICT, Vagn Joensen, yatanze impapuro zitegeka ibihugu byose guta muri yombi Kabuga Felicien zinabisaba kumwohereza muri uru rukiko ku cyicaro cya Arusha muri Tanzania.
16 Gicurasi 2020:
Inzego z’umutekano z’igihugu cy’Ubufaransa ni bwo zataye muri yombi Kabuga nyuma y’iperereza rirerire zafatanyije n’urwego rw’Ubushinjacyaha bwa MICT.
30 Nzeri 2020:
Urukiko rusesa imanza rw’Ubufaransa rwanze ubujurire bwa Kabuga ku cyemezo cy’izindi nkiko cyo kohereza Kabuga muri MICT.
01 Ukwakira 2020:
Umucamanza Carmel Agius, wari Perezida wa MICT, yashinze dosiye ya Kabuga Inteko y’uru rukiko yo ku rwego rw’iremezo, igizwe n’abacamanza: Iain Bonomy nka Perezida, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth, akimara gushyikirizwa uru rwego.
21 Ukwakira 2020:
Umucamanza Iain Bonomy yahinduye icyemezo cyo gufata no gushyikiriza Kabuga urukiko, ndetse ategeka ko yoherezwa i La Haye mu Buholandi, ku cyicaro cya MICT, ku busabe bw’abunganizi be bushyigiwe n’Umushinjacyaha n’Umwanditsi w’Urukiko, kugira hakorwe ibizamini bya muganga byakwemeza ko yakoherezwa kuburanira nta nkomyi mu Rugereko rwa Arusha.
26 Ukwakira 2020:
Ni bwo Kabuga yashyikirijwe ku mugaragaro urwo rukiko, urugereko rw’i La Haye.
11 Ugushyingo 2020:
Kabuga Félicien yagejejwe bwa mbere imbere y’umucamanza, amenyeshwa ibyaha aregwa, afata umwanzuro wo kwiregura abihakana byose (plaidoyer de non-culpabilité).
Kuva icyo gihe, umucamanza yakomeje gukoresha inama zitegura urubanza (des conférences de mise en état), hakoreshejwe uburyo bw’inyandiko gusa, nko ku wa 9 Werurwe 2021 no ku wa 6 Mata 2021, kubera kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Ku wa 01 Kamena 2021:
Mu nama yabaye impande zose zirebwa n’urubanza zihari, Ubushinjacyaha bwashyikirije umucamanza Inyandiko ivuguruye ikubiyemo ibyaha Kabuga aregwa, nk’uko byari byarasabwe n’icyemezo cy’Urukiko cyo ku wa 24 Gashyantare 2021.
Kuva kuri iyi tariki, n’andi yakurikiyeho nko ku ya 06 Ukwakira 2021, ku ya 03 Gashyantare 2022, no ku ya 11 Gicurasi 2022 na 18 Kanama 2022, habayeho inama ntegurarubanza impande zose zihari.
31 Gicurasi 2022:
Kuri iyi tariki, no ku ya 01 n’iya 7 Kamena 2022, Inteko y’Urukiko, ku rwego rw’iremezo, yashyikirijwe raporo y’abaganga batatu b’inzobere bashyiriweho gusuzuma niba Kabuga ashobora gufungirwa no kuburanishirizwa Arusha, muri Tanzania. Impande zose zirebwa n’urubanza zaboneyeho kugaragaza icyo zivuga kuri iyo raporo.
13 Kamena 2022:
Urukiko rwemeje ko Urwego rw’Ubwunganizi rutashoboye gutanga ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Kabuga adashobora kuburana. Rwemeje ariko ko Kabuga afite uburwayi bukomeye, ko arembye kandi afite intege nke ku buryo akeneye gukurikiranirwa hafi n’abaganga.
Kubera icyo kibazo cy’uburwayi n’izabukuru, n’uburenganzira ku kubona ubutabera butabogamye kandi vuba, Urukiko rwemeje ko Kabuga agomba gukomeza gufungirwa i La Haye akaba ari na ho aburanishirizwa. Gusa na none ntaho rwahakanye ko aramutse yorohewe ataburanishirizwa Arusha.
20 Kamena 2022:
Kabuga Félicien yasabye urukiko kwakira ubujurire bwe ku cyemezo cyafashwe tariki ya 13 Kamena 2022 cy’uko afite ubushobozi bwo kuburana.
23 Kamena 2022:
Urukiko rwemeje ko rwakiriye ubujurire bwa Kabuga.
30 Kamena 2022:
Urukiko rwafashe icyemezo ko ubujurire bwa Kabuga buzaburanishwa n’inteko igizwe n’abacamanza: Carmel Agius nka Perezida, n’abacamanza Burton Hall, Liu Daqun, Aminatta Lois Runeni N’gum na José Ricardo de Prada Solaesa.
12 Kanama 2022:
Urukiko, ku rwego rw’ubujurire, rwanze ubujurire bwa Kabuga mu ngingo zabwo zose.
18 Kanama 2022:
Ni bwo habaye inama ya nyuma itegura urubanza, ibera ku cyicaro cy’Urukiko ku Rugereko rwarwo rw’i La Haye
26 Kanama 2022:
Perezida Graciela Gatti Santana yafashe icyemezo cyo guhindura umucamanza no gushyiraho undi mucamanza w’umusimbura. Perezida yashyizeho Mustapha El Baaj wo kumusimbura mu mirimo y’umucamanza muri uru rubanza, na Margaret de Guzman ku mwanya w’umucamanza w’umusimbura.
29 Nzeri 2022:
Ni bwo urubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi, hagaragazwa umwirondoro w’uregwa, hanatangwa gahunda rusange y’iburanisha. Ni na bwo ubushinjacyaha bwahawe umwanya wo kugaragaza ibyaha byose aregwa.
Nyuma y’iri buranisha, umushinjacyaha mukuru wa MICT, Serge Brammertz, yashyize ahagaragara itangazo rigira riti "Uyu munsi, abahohotewe n’ibyaha bya Kabuga, n’abaturage bose bo mu Rwanda, bagomba kuba ku isonga mu bitekerezo byacu. Bategereje imyaka makumyabiri n’umunani kugira ngo habeho ubutabera. Ibiro byanjye byiyemeje kubaza Kabuga mu izina ryabo."
Tanga igitekerezo