Nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri, ku ya 31 Mutarama no ku wa 7 Gashyantare, biteganyijwe ko urubanza rwa Kabuga Felesiyani rukomereza i Kigali, kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023. Urukiko rwa IRMCT ruri i Lahe, mu Buholandi, ni rwo rwahawe ububasha, bwari bufitwe na TPIR, bwo kuburanisha uru rubanza kuva rutangiye imirimo yarwo ku itariki ya 1 Nyakanga 2012.
Hakoreshejwe ikoranabuhanga, Urukiko rwa IRMCT, ruri ku cyicaro cyarwo i La Haye, mu Buholandi, ruzakomeza kuburanisha mu mizi urubanza rwa Kabuga Felesiyani humvwa abatangabuhamya bari i Kigali. Nk’uko byemezwa na Aisha Kagabo, umwe mu bayobozi ba IRMCT ishami rya Kigali, ngo nta gihindutse ku bijyanye n’ikibazo cy’ubuzima bw’uregwa, uru rubanza rugomba «gusubukurwa kuri uyu 14 Gashyantare humvwa abatangabuhamya b’i Kigali hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuva i Kigali, ariko mu muhezo».
Akomeza agira ati «Abatangabuhamya ni bo bonyine bagomba kuba bari muri icyo cyumba, bari hamwe gusa, uretse abakozi bashinzwe ibya tekiniki, n’abahagarariye urwego rw’ubwunganizi bw’uregwa n’urw’ubushinjacyaha. N’abakozi basanzwe b’urukiko ubwabo barahejwe.»
Nta cyumba cy’iburanisha!
Kuva urubanza rwa Kabuga Felesiyani rutangiye kuburanishwa mu mizi, ku wa 29 Nzeri 2022, abatangabuhamya ba mbere batangiye ubuhamya bwabo i La Haye, ku cyicaro cy’urukiko. Abakurikiyeho babutangiye ku rugereko rw’urwo rukiko ruri Arusha, muri Tanzania, hakoreshejwe ikoranabuhanga. Biteganyijwe ko abazakurikiraho, bagomba kubutangira i Kigali, ahasanzwe hari ishami rya IRMCT risanzwe ryita ku bibazo by’abatangabuhamya.
Hakunze kwibazwa ko aha hantu hashobora kuba hari icyumba cy’iburanisha, abantu bakurikiraniramo urubanza. Madame Aisha Kagabo agira ati «nta cyumba twateganije hano rubanda bakurikiraniramo iburanisha». Ahubwo mu rwego rwo gufasha abantu gukurikirana urubanza aho bari hose, « twasabye ko hashyirwaho ihuzanzira ku rubuga rw’urukiko ryafasha gukurira urubanza aho bari hose, kuri telefone, no kuri za mudasobwa zaba izo mu biro cyangwa izigendanwa». Muri icyo gihe cyose, kuri iri shami rya IRMCT, i Kigali, « twe amarembo yacu aba yugariye kuri rubanda». Ariko abatangabuhamya barindiwe umutekano bo baremerewe? Oya! Kuko gahunda yari itaratangira.
Ku busanzwe, kuri iri shami rya Kigali, IRMCT ihakirira, mu rwego rw’ubufasha bunyuranye burimo n’ubw’ubuvuzi, abatangabuhamya barimo abakoranye n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR). Abenshi muri bo, icyo gihe bari barindiwe umutekano, ku buryo IRMCT igifite inshingano zo gukomeza kuwubabungabungira.
Kabuga Felesiyani aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za poritike, kurimbura imbaga n’ubuhotozi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Urubanza rugenda biguruntege
Nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020, gahunda yo gutangira kuburanisha Kabuga yahuye n’inzitizi zinyuranye. Byategereje amatariki ya 29 na 30 Nzeri 2022, kugira ngo urukiko rwumve imyanzuro mu magambo, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso, n’itariki ya 5 Ukwakira 2022 kugira ngo Porokireri atangire gutanga ibimenyetso bishinja.
Nyamara bitewe n’uko ubuzima bwa Kabuga bwifashe kandi hakurikijwe inama z’abaganga, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwemeje ko iburanisha rigomba gukorwa gatatu mu cyumweru, ku wa kabiri, ku wa gatatu no ku wa kane, kandi iburanisha rikamara amasaha abiri gusa, kuva saa yine kugera saa sita z’amanywa, ku isaha y’i Lahe.
Iyi gahunda y’iburanisha, ifatwa na benshi nk’inzitizi ubwayo, yiyongera ku nzitizi zisanzwe zituruka ku regwa, bigatuma urubanza rutava aho ruri. Ibi ni byo bituma benshi bagira impungenge ku mitangire y’ubutabera. Noneho na bicye bibaye, bikaba mu iburanisha ry’«umuhezo» cyangwa «abatangabuhamya baridiwe umutekano ». Bikarangira nta kigaragaye mu itangazamakuru!
Kugeza no ku banyamakuru nka Sam Kwizera wa VOA, aho agira ati «ukuntu yihishe abantu bagasiganuza, yafatwa inkuru igasakara hose, bitandukanye n’iburansha rye!» Uwitwa Karegeya Jean Baptiste akungamo ati «njye mbona bifitanye isano n’uko kwihisha kwe. No mu rubanza arihishe, yihishe media, rubanda n’abahohotewe.»
Tanga igitekerezo