Si urumuri rwange ahubwo ni urwawe Mwami. Si urukundo rwange ahubwo ni urwawe Mwami. Abantu benshi b’Imana bishingikiriza urukundo rw’abantu kurusha urw’Imana kandi urw’Imana ni rwo rwinshi. Urukundo rw’Imana rwakuzura imigezi yose, inyanja zose, rukuzura isi yose kandi rukanasaga.
Ariko urukundo rw’abantu rurashira; rugira integer nke kandi rukagenda. Ese hari uwigeze kugukunda nyuma ukabona ko atakigukunda? Icyakurikiyeho wamenye ni uko bavugaga ko bakwanga cyangwa bakabwira abandi ko batakwishimira. Urwo ni rwo rukundo rw’abantu; ntirukomera kandi rushobora no kuba rubi.
Urukundo rw’abantu rwitwa rwiza kubera ko abantu babeshywa no gushakana (gushyingirwa). Umukobwa ureba ku rukundo rw’umuntu ashobora kubona umuhungu maze agatekereza ati: “Ndabizi ntabwo ajya gusenga ariko iki kibazo nagikemura.” Ndabizi ntabwo ajya yiyogoshesha ariko nzamufata nk’aho yiyogosha. Ndabizi ntabwo akunda koga ariko nzamufata nk’aho yoga, mufate nk’aho ahumura neza.” Areba neza akoresheje amaso y’urukundo rw’Imana, areba mu kuri maze akamenyesha umutima we ibyo abona.
Urukundo rw’Imana ruzakumenyesha ibyo ubona, ruzagufasha kubona ibihamya, ubone ukuri maze ukomeze ugire urukundo. Ariko urukundo rw’umuntu ntabwo ari uko rumeze kuko rubabaza imitima. Shima Imana ku bw’urukundo rwayo! Kuko Imana yakunze abari mu isi, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo bw’iteka (Yohana 3:16).
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana ibahe umugisha!
God bless you....!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International
Tanga igitekerezo