Si ku bw’ubushake bwange, si ku bwo kumva kwange Mwami. Si ku bw’urumuri rwange ahubwo ni urwawe. Twikoreraga urumuri ariko Umugeni azakenera urumuri rw’Imana kuko azi ko urumuri rw’umuntu rutagaragaza imbaraga z’umwanzi. Urumuri rw’amashanyarazi ntabwo rumwereka imyobo ariko urumuri rw’Imana rugaragaza imitego.
Rukwereka ibimenyetso by’ukuntu umwanzi ashaka kukubeshya, akakwereka ko hakurya hari ikiraro kandi nyuma akakunyuza izindi nzira, akaguhagarika cyangwa akaguca integer. Umwanzi azakora uko ashoboye ariko umucyo w’Imana uzakwereka ko ari umanzi uri kuguca intege, akorera mu bitekerezo byawe akubeshya, akagerageza kugutwarira imbaraga.
Si ku bw’ubushake bwange, si ku bw’umucyo wange ahubwo ni ku bwawe Mwami- Umucyo w’ubutumwa bwiza. Yesu yaravuze ati: “ Nimugende amahanga yose maze mubwirize buri cyaremwa ubutumwa bwiza (Mariko 16:15). Ohereza umucyo, umucyo w’ubutumwa bwiza. Uyu mucyo wajya mu isi y’umwijima. Ahantu henshi hagira umucyo w’amashanyarazi ariko harijimye, mu mvugo y’umwuka. Ntabwo twakoresha uwo mucyo ngo turokorwe, tubohoke.
Urumuri rw’umuntu rwacanwa ariko ntirushobora guhishura umwanzi cyangwa imbaraga zidasanzwe ndetse n’indi mirimo y’umwanzi zifata abantu. Tugomba gufata urumuri rw’Imana aho gufata urwacu. Urumuri rwa Yesu ruzakwereka uko abantu baboshywe maze umenye ko imbohe zizabohorwa, zitabarwe.
Yesu yazanye urumuri ruturutse mu ijuru mu isi y’umwijima. Bibiliya itubwira ko Urumuri rw’Imana ruzamurikira umurwa mushya wa Yerusalemu. Umurwa ntabwo wari ukeneye izuba cyangwa ukwezi ngo ubone umucyo: ku bw’ububasha bw’Imana waramurikaga. Kuko ubwiza bw’Imana ari bwo burumurikira (ururembo) (Ibyahishuwe 21:23). Umurwa wose wamurikirwaga n’itara ry’Imana- ese ibyo ntibitangaje! Urumuri rwayo ni urw’igitangaza.
Mwishimire urwo rumuri mu ijoro, murwishimire mu masaha y’igicuku. Mu masaha y’ijoro, warangurura ijwi raywe uti: “Halleluya! Kubera ko ufite urwo rumuri. Ruzana uwo mutuzo n’ubwishingizi bwose ku buryo abandi batekereza ko udasanzwe kubera ko nta bwoba uba ufite. Ubwo bamenya icyo ushobora kureba.
Elisa, ibuka, yari afite urumuri ubwo yari yazengurutswe n’umwanzi. Maze umugaragu w’uwo muntu w’Imana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n’amafarashi n’amagare bigose uwo mudugudu. Umugaragu abwira shebuja ati: “ Biracitse databuja, turagira dute? “ Aramusubiza ati: “Witinya kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe nabo. Nuko Elisa arasenga ati: Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso arebe.” Nuko Uwiteka ahumura amaso y’uwo musore arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa.” (2 Abami 6:15-17). Bari bafite imbaraga zituruka ku Mana zari zibarinze maze umugaragu aratuza.
Ese ni inshuro zingahe wacitse intege kubera ko utari ufite imboni y’Imana? Idafite imboni y’Imana, ntabwo ushobora kureba hakurya y’isaha urimo. Upanga gukora iki cyangwa kiriya. Birashoboka ko wagikora cyangwa ntugikore. Bamwe bicara ku munota wa nyuma. Utekereza ko ugenga ibyo ukora ariko si ko bimeze.
Abantu bafite ubutunzi bwinshi, batekereza ko ari bo bagenga ibyo bafite, bameze nk’abamaze gupfa. Batekereza ko bakora ubucuruzi bwabo, bagafata n’ibyemezo, bagakora ibyo bashakaga gukora ariko aho ngaho nta bundi buzima buhari; nta rutoki cyangwa ikiganza bavana aho biri, nta kintu bakora.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana ibahe umugisha!
God bless you....!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International
Tanga igitekerezo