Umutangabuhamya wahungiye mu kigo cya ISAR Rubona yari iyobowe na Rutunga Venant mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye urukiko ko yatanga ubuhamya arindiwe umutekano kugira ngo atamenyekana.
Uyu mutangabuhamya kandi yanatanze ubuhamya, ubwo muri iki kigo cya ISAR Rubona bibukaka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yari yarahungiye muri iki kigo mu gihe cya Jenoside. Icyo gihe yagize ati: “Aho nari nihishe, numvanye abashumba ko Dr Rutunga yategetse ko batema ibihuru n’amasaka!”
Abajijwe impamvu yifuza gutanga ubuhamya mu rukiko arindiwe umutekano kandi mbere ubwo yatangaga ubuhamya mu gihe cyo kwibuka yarabutangiye mu ruhame, yavuze ko atinya ko hari abantu bamugendaho.
Ati: “Nanze kuba hari abantu bangendaho. Akenshi iyo hari abantu bazi ko dufite amakuru, baraduhiga. Hari abantu bigeze kumfata aho nari ntuye bashaka kunyica nyuma baza gufatwa.”
N’ubwo uruhande ruburanira Dr Rutunga Venant rutemeraga ko uyu mutangabuhamya yarindirwa umutekano, gusa urukiko rwo rwemeje ko atanga ubuhamya arindiwe umutekano, maze akajya abazwa kandi agasubiza atagaragara kandi n’amajwi ye yari yahinduwe.
Urukiko rwabajije umutangabuhamya niba hari igikorwa yaba yarumvise kuri Dr Rutunga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze na we mu gusubiza agira at: “Yego! Numvise ko ari we wagiye kuzana Abajandarume, nta kindi namwumviseho.”
Dr Rutunga Venant ashinjwa ibyaha 3 birimo icyaha cya jenoside, icyaha cyo kurimbura imbaga n’icyaha cyibasiye inyokomuntu yakoreye muri icyo kigo yayoboraga. Biteganyijwe ko azasubira mu rukiko tariki ya 17 Nyakanga 2023.
Tanga igitekerezo