
Umudage Antoine Hey wahoze atoza Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, yashimagije The Warriors ya Zimbabwe nyuma yo kugwa miswi n’u Rwanda igitego 1-1.
Ku wa Gatatu ni bwo Amavubi na The Warriors banganyije 0-0, mu mukino wa mbere w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Mu gice cya kabiri cy’umukino Zimbabwe yaremye uburyo bukomeye bw’ibitego biciye kuri Prince Dube, Gerald Takwara na Gerald Takwara gusa bananirwa kububyaza umusaruro.
Antoine Hey abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimagije Zimbabwe avuga ko yarushije Amavubi mu gice cya kabiri cy’umukino.
Ati: "Zimbabwe mwitwaye neza. Nyuma y’imyaka ibiri mudakina mutangiye neza. Mwahagamye Amavubi cyane cyane mu gice cya kabiri."
Antoine Hey wabaye umutoza w’Amavubi muri 2017 akaza kuyatwara muri CHAN 2018 yabereye muri Maroc, yavuze ibi mu gihe aheruka kugaragaza ko atiyumvisha buryo ki mwene wabo Torsten Frank Spittler yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi.
Kuva byavugwa ko ari we mutoza mushya yahise yibaza ati "Inde?" Ari nabwo yavugaga ko ari umutoza uvuye mu cyiciro cya 5 mu Budage asize amanuye ikipe mu cyiciro cya 6.
Nyuma yahise akurikizaho ubutumwa bubaza niba ari cyo gihe cye cyo kugaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi, asaba abantu kumushyigira.
Amakuru avuga ko uyu mutoza yasabye FERWAFA kumuha amahirwe ya kabiri yo kongera gutoza Amavubi, gusa imukurira inzira ku murima.
1 Ibitekerezo
ndayishimiye Jean Paul Kuwa 17/11/23
Ntabwo Ari ukuyishimaho yavuze ukuri ku murimo, nanjye umpaye amavubi ngo nyatoze, uretse guhumiriza nkaza kwirira amafaranga gusa, naho ubundi gutoza amavubi ni ugusiba cv yawe , amavubi ni bazirunge zange zibe isogo
Subiza ⇾Tanga igitekerezo