Uwahoze akina filme z’urukozasoni Amber Rayne yapfiriye iwe mu rugo i Los Angeles nk’uko byemezwa n’inzego z’umutekano.
Incuti ze ndetse nabo bakinanye ayo mafilme y’urukozasoni bohereje ubutumwa bw’ihumure kuri Twitter, akaba yaravuyemo umwuka ari iwe mu rugo aryame mu mpera z’icyumweru gishize, apfuye afite imyaka 31 y’amavuko.
Amber, bivugwa ko yabaye inyenyeri aranamenyekana cyane muri filme z’urukozasoni cyangwa z’uzubusambanyi nk’uko bamwe babivuga mu mwaka wa 2015 atarazireka.
Yari mu mubare w’abakobwa bivugwa ko baterwaga iwabo mungo n’umusore uzwi ku izina rya James Deen nawe ukina izo filme, ariko we akabihakana.
Uyu nyakwigendera apfuye yarasezeye gukina filme z’ubusambanyi, amazina yiswe n’ababyeyi ni Meghan Wren, izi filme akaba yaranze kuzikina guhera umwaka wa 2015, aliko umuganga we akaba ataratangaza icyateye urupfu rwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
[email protected]
Isangize abandi
Tanga igitekerezo