Umwe mu bapadiri bahoze bakorera umurimo muri Diyosezi Gatolika ya Butare nyuma akaza gusezera, yavuze ko imibereho mibi, kumva amabwire, itonesha ndetse n’icyenewabo bikorwa n’umushumba w’iriya Diyosezi ari byo bikomeje gutuma abapadiri basezera bya hato na hato.
Mu Itangazamakuru rya hano mu Rwanda hiriwe inkuru ivuga ko Gasana Fidèle wahoze akorera ubutumwa muri iriya Diyosezi yasezeranye mu mategeko, nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze asezeye ubusesaridoti. Yasezeraniye ku biro by’Umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, ku wa gatatu tariki ya 19 Kanama.
Amakuru avuga ko Padiri Gasana ari umupadiri wa kane wo muri Diyosezi ya Butare usezeye umurimo w’ubusasaridoti mu myaka irindwi ishize agahita arongora.
Mu kiganiro BWIZA TV yagiranye n’umwe mu bapadiri bahoze bakorera umurimo w’ubusesaridoti muri Cathédral ya Butare nyuma akaza gusezera, yashyize mu majwi Musenyeri Philippe Rukamba w’iriya Diyosezi kuba intandaro yo kuba abapadiri bakomeje kwiyambura ibishura ku bwinshi.
Uyu musesaridoti wakoreye umurimo muri Diyosezi ya Butare imyaka irenga 10, yasobanuye ko iriya Diyosezi igishingwa mu mwaka wa 1962 (yitwaga Astrida), Musenyeri wayo icyo gihe witwaga Yohani Batisita Gahamanyi ngo yakundaga abapadiri, ku buryo yabibonagamo na bo bakamwibonamo.
Impamvu ngo ni uko yabitagaho kuva bakiri abafaratiri, akamenya imiryango yabo ndetse akanamenya buri umwe icyo ashoboye, ku buryo n’uwabaga afite intege nke yageragezaga kumuremamo icyizere.
Cyakora cyo ngo aho Musenyeri Rukamba wamusimbuye aho aziye, ibintu ni bwo byatangiye kuzamba, akemeza ko kuba abapadiri bakomeje gusezera bishingiye ku buryo bw’imibereho y’uriya mushumba.
Uyu mupadiri yagize ati: "Mbona ko igitera kuba abapadiri benshi bakomeje kugenda bacika intege, gishobora kuba gishingiye kuri personnalité (uburyo bw’imibereho) ya Musenyeri Rukamba butandukanye n’ubwa Musenyeri Gahamanyi."
Uriya mupadiri wanze ko amazina ye atangazwa yavuze ko mu gihe cya Musenyeri Gahamanyi abapadiri bitabwagaho ntibagire ikintu na kimwe babura, bikajyana n’uko nta waburaga amafaranga yo kwiyitaho abapadiri bahabwa buri kwezi (inténtion de mèsse), ibitandukanye no kuba muri iki gihe bamara n’amezi atatu cyangwa ane badahabwa ayo mafaranga kandi bakeneye kubaho.
Kurikira ikiganiro cyose na Padiri
Padiri yanagarutse ku kuba mu gihe cya Musenyeri Gahamanyi abapadiri baroroherezwaga gukora ingendo, gusa muri iki gihe bakaba bakora urujya n’uruza bibagoye, ibituma bakora ubutumwa batishimye.
Ku ngingo ijyanye n’itonesha ndetse n’icyenewabo, uwahoze ari umupadiri yasobanuye ko Diyosezi ya Butare ikiyoborwa na Musenyeri Gahamanyi abapadiri bahabwaga amahirwe yo kujya kwiga, gusa kuri ubu abayahabwa bakaba ari abaswa kurusha abandi.
Ati: " Musenyeri Gahamanyi yakoraga uko ashoboye abapadiri bakajya kwiga, yitaye cyane ku bushobozi bafite. Niba umuntu mu iseminari ya Nyakibanda yaragaragaje ubushobozi muri domaine iyi n’iyi, Musenyeri Gahamanyi yamwoherezaga kwiga, akiga ibyo afitemo ububasha n’ubushobozi."
Yakomeje agira ati: "Mu gihe cya Musenyeri Rukamba, usanga abantu b’abaswa bajya kwiga abari abahanga ntibajyeyo, ukibaza niba icyo ari ikimenyane cyangwa ari igikundiro kiba kiri muri ibyo ngibyo, hanyuma bikaba byaca intege bamwe na bamwe muri ba bandi bakiri abapadiri."
Mu gihe amakuru avuga ko mu myaka irindwi ishize muri Diyosezi ya Butare hamaze gusezera abapadiri bane, umupadiri waganiriye na BWIZA TV yavuze ko iyo mibare irenga, ngo kuko abamenyekana cyane ari abo kuri Diyosezi (Diosesains), byongeye nawe nta muntu wari uziko yasezeye ndetse ko nabo mu yindi miryango bo batavugwa kandi nyamara nabo biyambura ibishura.
Yavuze ko abapadiri bo mu miryango ya édition Gatolika iyo basezeye nta wubimenya, agahuza isezera ryabo n’imibereho mibi ndetse n’urwango ruba muri bamwe muri bagenzi babo.
Hari umupadiri atatangaje amazina wavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aje gukorera ubutumwa muri Diyosezi ya Butare, gusa aza kuhavanwa n’ishyari yagiriwe na bagenzi be bigeze kumuraza hanze bamuziza urukundo yagaragarijwe n’abakristu.
Avuga iby’uwo mupadiri yagize ati: "Bamuraje hanze incuro ebyiri kugeza ubwo agiye kuri Polisi gusaba ko Polisi imufasha, Komanda wa Polisi abwira abapolisi ati nimwakire uyu muntu yabuze umutekano baranga, banze ni bwo yafashe icyemezo cyo kwisubirira iwabo muri Congo. Gusubira muri Congo yabuze amafaranga yo kumujyanayo, ayasaba abapadiri babana barayamwima, bagomba guterefona Ambasaderi wa Congo mu Rwanda ngo amuvuganire, ba bapadiri babana baravuga bati ntayo tumuha."
Icyo gihe ngo Musenyeri ni we wahaye uwo mupadiri itike imugeza iwabo ya 30,000Rwf na 20,000Rwf yo kwifashisha mu nzira.
BWIZA yagerageje kuvugana na Musenyeri Rukamba ngo imenye impamvu abapadiri bo muri Diyosezi ayoboye bakomeje gusezera, gusa ntibyakunda ko dushobora kuvugana.
Cyakora cyo muri Gicurasi uyu mwaka ubwo Padiri Rebero Jean Damascène wari Umujyanama we yasezeraga, Musenyeri Rukamba yabwiye IGIHE ko kuva mu gipadiri bigereranywa no kuba abashakanye batandukanye, ati :“ni nk’uko umukobwa yifuza kubana n’umuhungu, bagashakana, hanyuma buhoro buhoro, bikagenda bimurushya”.
Kuba abapadiri bakomeje gusezera ku bwinshi yabihuje no kuba “ibihe byahindutse kuko abantu banyuze mu ngorane nyinshi ku buryo hari aho bigera kubyakira bikamugora”.
Icyo gihe yavuze ko atavuga impamvu uriya mupadiri yasezeye, ati: "Impamvu sinakubeshya, nanazimenye sinazivuga kuko byaba biri hagati ye nanjye."
28 Ibitekerezo
Banzubaze Kuwa 21/08/20
Iyi nkuru ndayigaye pe, NTACYO IMARIYE IGIHUGU CYACU.
Subiza ⇾rwasubutare Kuwa 22/08/20
bagutoye ryari kujya uvugira igihugu? Uko ubona ibintu muhuza muli bangahe? ni abantu bangahe bajya baza kukugisha inama nibura mukwezi kuburyo wiyumvamo inararibonye? wisuzume cyangwa utembere i Ndera bagufashe.
Subiza ⇾godson Nkuru Kuwa 22/08/20
Uramubwiye kbs bavuga ko utazi ubwenge ashima ub......
Subiza ⇾Habarugira Kuwa 21/08/20
Biragaragara ko iyi nkuru yakozwe n’umuntu utari umunyagaturika Kandi ufite amarangamutima menshi no kubogama. Wagira ngo ibyo yabwiye n’uyu mupadiri wibasiwe n’irari ngo Ni impamo.
Subiza ⇾Ni gute usezera mu byumweru bibiri gusa ugahita urongora? Yakuyehe amafaranga Kandi avuga ko badahembwa?
Franko Kuwa 24/08/20
Ongeraho ko ku murenge bagomba kubaranga mbere y’iminsi 14 (keretse niba byarahindutse); byumvikane ko uyu wari padiri yapanze ibintu mbere ndetse akiri mu gipadiri kandi ntawabura kuvuga ko hari n’abamufashije kuko bigaragara ko yaje ibyo mu murenge nabyo byaramaze gutegurwa.Ahubwo ni uko mbona Kiliziya gatolika (muri rusange) ishobora kuba yitonda kuko itabakurikirana muri aya makosa baba bakoze; umwanya n’ibyo iba yarabatayeho; none se koko nk’uriya amafaranga yakoresheje mu gusezerana mu murenge yayakuye he kandi avuga ko batahembwaga?uwakurikirana neza yasanga baba bakwiye gukurikiranwa ariko kiliziya ikabyihorera yanga gukururukana no kwishyira ku karubanda kuko nayo ushobora gusanga atari shyashya.
Subiza ⇾Kayizari Kuwa 21/08/20
Uwababwiyeko yavuye mu gipadiri kubera Musenyeri Rukamba aba abeshya, burya iyo uri umugabo unavugisha ukuri: ni irari ry’igitsinagore baba bananiwe kwihanganira kandi no kuba padiri bikaba bitari mu muhamagaro wabo. Kwitwaza ngo ntibabona amafaranga nkayo babonaga kubwa Musenyeri Gahamanyi nabyo ni urwitwazo kuko padiri si umukozi ahubwo ni uwihayimana, ahabwa ibimufasha kubaho ibindi oya kuko ntibakorera umushahara, kereka niba barabuze ayo bashyiraga abo bagore babakuramo. Ubuse cesar nyuma yo kuvamo ko disi aribwo nabonye yabaye nabi kubera kubura nutwo duke yagayaga? Mujye muvamo neza mudasebanya nibyo biranga umuntu w’umugabo.
Subiza ⇾Kuwa 22/08/20
U Ndumva muri iyi nkuru harimo amarangamutima y’umuntu no kwivuguruza. Ese umuntu aba yarangiye kwiha Musenyeri Cga Imana??? Natumbire iyamuremye izamufasha. Ajya mu gipadiri se yari agiye gushaka ishuri??? Mubushishozi bw’umwepisikopi areba abo yumva bazabishobora, ku bishobora si ubwenge bwo mu ishuri gusa hari nimyitwarire??? Umuntu ananijwe nitonaesha ntiyasezerana nyuma y’ibyumweru 2 avuyemo gusa????????????Ese yaba yararambagije ryari??? Gusa uwasezeye ntiyagenda avuga neza uwo yasezeye ????
Subiza ⇾Kuwa 22/08/20
Abaswa nyine nibo bakeneye kwiga! Abahanga se nyine baba biga iki kandi babizi? Ahubwo Musenyeri amenya abo baswa ko aribo bakeneye ubumenyi kurusha abahanga!Uyu mupadiri ntiyize Philosophy ya Socrates? Rukamba niyo ashyira mu bikorwa. Gusa niba hari abashaka kwiga nuko ari abaswa ariko bakaba batabyiyiziho.
Subiza ⇾Kuwa 22/08/20
Abaswa nyine nibo bakeneye kwiga! Abahanga se nyine baba biga iki kandi babizi? Ahubwo Musenyeri amenya abo baswa ko aribo bakeneye ubumenyi kurusha abahanga!Uyu mupadiri ntiyize Philosophy ya Socrates? Rukamba niyo ashyira mu bikorwa. Gusa niba hari abashaka kwiga nuko ari abaswa ariko bakaba batabyiyiziho.
Subiza ⇾matabaro Kuwa 22/08/20
Ariko nge mbona uburyo amadini akora muli iki gihe bitandukanye n’uko Yezu n’Intumwa ze zabagaho.Bose bajyaga mu nzira bagasanga abantu aho bari mu ngo zabo,bakababwiriza kandi ku buntu,badasaba amafaranga.Yezu yabwiye abigishwa be ati:Mugende mubwirize abantu.Nyamara muli iki gihe,abayoboke b’amadini nibo basanga Pastors na Padiri mu Kiriziya no mu Nsengero.Nkuko Yezu yigishije,ntabwo Kubwiriza bireba gusa Padiri na Pastor.Yohana 14,umurongo wa 12 herekana ko uwo murimo Yezu yawusabye "abamwizera bose".Yezu yabuzanyije kwiha Titles,ahubwo abakristu bose bakareshya.Biriya bya Bishop,Reverand,Paapa,Padiri,Pastor,etc...,ni ugushaka ibyubahiro.Kandi bijyana n’agafaranga gatubutse.Niyo mpamvu bahora bashwana.
Subiza ⇾Niyungeko Kuwa 22/08/20
Iyo nyifato yuwo mu Senyeri iteye insoni nkatwebwe aba kristu catholika ntabwo idushimisha kwumva umuryango w,abakristu uriko urasamburwa nabawushinzwe bakibagira akaranga mutima kubu christu mu Senyeri aharongoye yokwikebuka kuko ngo uwuzi vyishi azobazwa vyishi anamenyeko ivyo dukora nkaba christu haba mugufasha umuryango we kleziya ari kwizina rya ba saseredoti Bose .
Subiza ⇾Desire Kuwa 23/08/20
Jewe ndi Umurundi, Ariko kandi ndi Umu kirusu w’Umukatorika. Kuba Umusaseredoti ni ukuba umusuku w’abandi.
Subiza ⇾Si ivyicaro.
Ngarutse kuri uyo yabivuyemwo, napfe yambaye.
Iyo kwaba ukuri, nawe nu, ntiyishitse aca arongora umugore.
Ahubwo Imana ishimwe ko yagiye kubigirira hanze ntatwandurize ukwemera.
Yajanye n’uwo bahora babokirana muguhumanya ivyeranda.
Iyo namwe mwanditse inkuru, be mugira critique historique kugira inkuru igire agaciro.
Ibi mwanditse jewe ndavyita gurtyoza Ekleziya.
Ahubwo ni babitwarire.
N’?kó nyene Ekleziya ari umuvyeyi.
Mukabugira kubandi, bazobapfunga kabisa.
IZERE Kuwa 22/08/20
Nyuma yo gukurikirana iyinkuru yose ndabona ntakwiriye kuyitaho umwanya.
Nonese niba yimana amafaranga ukaba waduhaye urugero rw’uwahawe ubufashe urumva urimukuri?
Reka dutekereze nanone turebe ukuntu umuntu asezera kubera amafaranga nyuma yibyumweru 2 agasezerana, wenda sinzi ikiraka wabonye ariko amafaranga wakoresheje bigaragarako wayakuye aho waruri (mubupadri), nibindi byinshi. Ariko ndagirango twibukiranyeko Kiliziya igira inzego koko niba waragize ikibazo ntukivuge kubashinzwe kukitaho wowe ugatoroka ubundi urumva ndashaka kujijisha abantu unikura mubimwaro?
Butare twayibayemo kd tuzi byinshi icyo ushaka ukivuge werure ariko ugende neza utanduranyije.
Koko "uhiriye munzu ntaho adapfunda imitwe"
Subiza ⇾Rukundo Fidele Kuwa 22/08/20
Ikigaragara cyo uyu mupadri yavuyemo atishimye Kandi haribyo atumva neza Kandi ikindi mubyavuga harimo irari ryintu kuko ujya kwiyemeza gusezerana nanyagasani utagamije ibyo byose avuga ikindi yibukeko nomumasezerano basezerana harimo ubukene so yikwitwaza musenyeri
Subiza ⇾buntu Kuwa 22/08/20
Abapadiri babadiyoseze/ diocesan priest ntabwo basezerana ubukene
Subiza ⇾Tanga igitekerezo