Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle wari Perezida w’umuryango wayo yeguye kuri izo nshingano.
Rayon Sports yemeje ayo makuru mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa X.
Iryo tangazo rivuga ko "Perezida Jean Fidele UWAYEZU yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z’uburwayi".
Amakuru avuga ko uyu mugabo amaze iminsi hanze y’igihugu, aho yagiye kwivuriza.
Uwayezu yari Perezida wa Rayon Sports kuva ku wa 24 Ukwakira 2020, ubwo yatorerwaga izo nshingano azisimbuyeho Munyakazi Sadate waherukaga guhagarikwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Uwayezu yeguye mu gihe haburaga igihe kitageze ku kwezi ngo hatorwe Komite nshya ya Rayon Sports.
Uyu mugabo yeguye mu gihe hari igice kinini cy’abafana ba Rayon Sports batamwemeraga, mu gihe ubwo yatorerwaga kuyobora iyi kipe yari yarabijeje kubaka ikipe ikomeye kandi itwara ibikombe.
Uwayezu nka Perezida wa Rayon Sports yatwaye yahesheje iyi kipe ibikombe birimo icy’amahoro ndetse na Super Coupe, gusa ku ruhande rwa bamwe mu ba-Rayon bavuga ko bitari bihagije mu gihe ikipe imaze imyaka itanu idatwara igikombe cya Shampiyona.
Uwayezu wari umaze iminsi yotswa igitutu, yeguye mu gihe Rayon Sports imaze iminsi ivugwamo n’ibibazo by’ubukene.
Tanga igitekerezo