Umunyapolitiki Victoire Ingabire yahishuye ko mu gihe yari afunzwe, yaburiye CSP Kayumba Innocent bitewe n’uko uyu wahoze ari umukozi w’urwego rw’ihugu rushinzwe igorora (RCS) ‘yahondaguraga’ imfungwa n’abagororwa.
CSP Kayumba wasezerewe muri RCS kubera ibyaha yahamijwe n’ubutabera, aherutse gutabwa muri yombi hamwe n’abandi bofisiye b’uru rwego, aho bakurikiranweho ibirimo kudatanga amakuru ku cyaha cy’ubugome, bifitanye isano n’iyicarubozo ryakorewe mu igororero rya Rubavu, ryatumye bamwe bapfa, abandi bagakuramo ubumuga.
Ingabire yatangaje ko gukubita abagororwa n’abafungwa bimaze igihe mu magororero yo mu Rwanda, kandi ko na we ubwe yiboneye ubu buhamya kuri CSP Kayumba, mu gihe iyari ‘Gereza ya Kimironko’ yashyaga mu 2017, abari bafungiwemo bakimurwa.
Yagize ati: "Kayumba yajyaga aza nkamubwira, ngifunzwe. Twajyaga tuganira, nkamubwira nti ‘Ariko Kayumba koko!’ Urabona igihe gereza ya Kimironko yahiye, abafungwa bavanye Kimironko bakabajyana iriya. Icyo gihe yaraje, kuko abafungwa baranyandikiye, barabimbwira. Yarabakubise! No ku basaza kugeza ubwo hari umusaza yakubise, umukecuru we yagiye kumusura, bajyanyeyo, umusaza ananirwa no kwicara. Umukecuru ararira, ibaze gukubita umusaza."
Ingabire yakomeje ati: "Yajyaga aza nkabimubwira, ntabwo nifuriza umuntu gufungwa ariko Kayumba arabizi, naramubwiye kenshi, ndamubwira nti ‘Ibi uri gukorera abafungwa ntabwo ari byo, nawe uri umuntu’. Akavuga ngo turimo turaharabika, ngo ishyaka ryanjye riba ryaharabitse abantu, rivuga ngo ‘Sylvain yakubiswe’ kandi Sylvain yakubitwaga buri munsi."
Ngo "Kayumba yakubise abantu, yakubise abantu Mageragere, afata imbunda, agahagarara hejuru, akarasa mu gipangu. Ariko uzi ibintu bakoze? Aaah! Reka kamere itazamuka. Ni byiza ubwo batangiye kubakurikirana, ndizera ko babakurikirana, bakabahana kugeza igihe bibereye urugero ku bandi bose."
CSP Kayumba, mu rubanza rwabereye mu rukiko rw’ibanze rwa Rubavu, yahakanye ibyaha ashinjwa, avuga ko ahubwo yagambaniwe n’itsinda ry’abagororwa bari barananiranye.
Tanga igitekerezo