Umutoza Mungo Jitiada ’Vigoureux’ wamenyekanye kubera kuzamura abakinnyi batandukanye ba ruhago mu Rwanda, yapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2024.
Mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo amakuru yamenyekanye ko uyu mutoza afite uburwayi bwo kubura amaraso na hépatite C, kugeza ubwo kuva mu nzu byabaye ikibazo gikomeye.
Ubu burwayi bwagendaga buhinduka kuko rimwe na rimwe akaguru kamwe kagiraga ‘paralysie’, ikindi gihe kakabyimba.
Vigoureux ni umwe mu batoza bakomeye mu Karere ka Rubavu, wari uzwiho kuzamura abakinnyi bakiri bato bakavamo abakomeye.
Mu Rwanda hari amazina y’abakinnyi bakomeye bamunyuze mu biganza nka Niyonzima Haruna, Tuyisenge Jacques, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjiri, Nizeyimana Mirafa n’abandi benshi.
Ihuriro ry’abahoze bakinira ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ mu butumwa ryanyujije ku rubuga rwaryo rwa X, ryavuze ko ryababajwe n’urupfu rwa Vigoureux "umubyeyi, umuvandimwe akaba na mukuru wa benshi muri twe kubera amateka duhuje n’uruhare rwe muri ruhago yacu, by’umwihariko mu guteza imbere impano z’abana b’Aanyarwanda".
Iri huriro mbere yo kwihanganisha umuryango we ryavuze ko Mzee Vigoureux asize izina ritazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ryunzemo riti: "Twe nk’abakinanye bakanabana na we mu bikorwa bye byo guteza imbere ruhago yacu turasabwa guharanira gukomeza ibyiza adusigiye, ari na ko dusigasira izina rye mu ruhando rwa ruhago yacu".
Tanga igitekerezo