Abantu benshi usanga bagira ikibazo cyo gusepfura ariko ntibamenye uko bashobora kwivura.Ubundi kugirango umuntu asepfure biba byaturutse ku mihindagurikire y’umubiri aho usanga igice kitwa Diaphragm gisa ni kifunze bityo umwuka ukabura aho unyura.
Gusepfura biterwa n’impamvu zikubiye mu mu buryo bubiri: Hari uburyo bwo mu bigaragara inyuma no mu buryo bw’imitekerereze.
Mu buryo bwo mu bigaragara bushobora gutuma umuntu asepfura, harimo nko kurya ibiryo bishyushye kandi vuba vuba, cyangwa bikonje cyane ,ubushyuhe bukabije buturutse ku ihindagurika ry’ikirere guhekenya shikarete cyangwa kunywa itabi.
Naho mu buryo nbw’imitekerereze twavuga nko kugira umujagararo mu bwonko,(stresse) nibindi bitandukanye.
Iyo urwaye isepfu hari ibintu ushobora gukora ukayihagarika. Aha twavuga nko gufata akayiko k’isukari,guhagarika umwuka uhumeka by’akanya gato.
Igihe wafashwe n’isepfu ushobora kuyivura unyunguta isukari nibura yuzuye akayiko,kunywa ikirahure cy’amazi, gufunga umwuka by’akanya gato n’ibindi.
Ikinyamakuru webmd.com kivuga ko ubusanzwe isepfu yikiza, ariko abaganga batanga inama ko mu gihe uyirwaye ikamara igihe kinini, ugomba kugana ibitaro cyangwa ikigonderabuzima ngo harebwe ko nta bindi bibazo bihari.
Tanga igitekerezo