Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu habaye umuhango wo kwita izina abana b’Ingagi 23 ukitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo na Winston Duke wamamaye muri Film "Black Panter" , kuri ubu uyu mugabo yabaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Iki cyamamare muri Hollywood w’imyaka 36, uretse kuba mu b’imena muri iyi filme ’ yanakinnye mu zindi filime zirimo, Nine Days, Spenser Confidential, Us, ubu ategerejwe mu yitwa “The Fall Guy” azahuriramo n’abarimo Ryan Gosling na Aaron Taylor-Johnson mu minsi iri imbere.
Arahiriye kuba umunyarwanda, mu gihe yari yagaragaje ko yishimiye kwitabira ibi birori byabereye mu Kinigi taliki 1 Nzeri 2023, aho yagaragaje amarangamutima atewe no kuba ari mu gihugu akunda.Duke yishimiye kwita izina ingagi “Intarumikwa” .Ni mu gihe ku munsi ukurikiyeho Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Winston Duke ndetse Danai Gurira.
Mu bandi bitabiriye uyu muhango wo kwita izina harimo umunyarwenya Kevin Hart ndetse n’icyamamare Idris Akuna Elba, wigeze gutorwa nk’umugabo ukurura cyane abagore, ari kumwe n’umugore we Sabrina Elba, bise umwana w’ingagi “Narame”.
Tanga igitekerezo