Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi ku izina rya “Yago Pon Dat”, yatangaje ko yiteguye kwicarana n’abarimo Bruce Melodie na Murungi Sabin avuga ko bamuhemukiye bakarangiza amakimbirane bafitanye.
Mu kiganiro cyanyuze kuri ‘Yago Tv Show’ uwitwa Safari ufatwa nk’umujyanama wa Yago, yavuze ko yavuganye na Bruce Melodie na Sabin, bose bakemera ko biteguye kuganira na Yago.
Ati :“Nahamagaye Bruce Melodie arambwira ati ‘Safari urakoze cyane, vuba na bwangu nimumara kwitegura nange nditeguye.”
Yunzemo ko yanahamagaye Sabin aramubwira ati “Safari nditeguye, tuzicara turi abantu b’abagabo, turakosa, wenda hari icyo naba naravuze nabi.”
Muri icyo kiganiro, Yago nawe yavuze ko yiteguye kuzaganira nabo, bagacoca ibibazo bafitanye kuko n’ubundi aba bombi ni abantu yubaha n’ubwo nawe hari aho yarengereye.
Ati: “Nanjye nditeguye, aba bagabo bose ni abagabo nubaha ku bijyanye n’akazi bakoze, nabo barabizi ko banyatatse nanjye ndataka, rero ngewe nditeguye. Natatswe nange ndirinda, wenda mu kwirinda nararengereye.”
Tanga igitekerezo