Umunyamakuru akanaba umuhanzi, Nyarwaya Innocent ’Yago’, yasabye Minisitiri w’Urubyiruko n’Ibikorwa by’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah Jean Nepo kwita ku bibazo birimo icy’amarozi yugarije imyidagaduro nyarwanda.
Yago yabigarutseho mu kiganiro yanyujije ku muyoboro we wa YouTube wa Yago TV show.
Minisitiri Utumatwishima aheruka kugaragaza itsinda ry’abafana bazwi nka Big Energy bashyigikiye Yago nk’"agatsiko bishobora kuzarangira gakoze ishyano", ibyo atemeranyijeho n’uriya munyamakuru.
Uyu musore mu butumwa aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa X yabwiye Minisitiri ufite ibikorwa by’Ubuhanzi mu nshingano ze ko yananiwe gukemura ibibazo byugarije imyidagaduro nyarwanda, none akaba yatangiye kumugaragaza nk’icyasha.
Ati: "“Nyakubahwa Minisitiri Utumatwishima, Big Energy ni abakunzi b’ibikorwa byanjye, ntabwo ari agatsiko nk’uko mubibwiye abo mubereye abayobozi ari bo urubyiruko. Icyitonderwa: Ikibazo kiri muri Showbizz yo mu Rwanda cyarabananiye none ni njye uhindutse icyasha! Isi irareba!"
Yago mu kiganiro yanyujije ku muyoboro we wa YouTube, yagaragaje amarozi nka kimwe mu byugarije imyidagaduro nyarwanda, anatanga ingero z’abahanzi bagiye barogwa na bagenzi babo.
Mu bo yagarutseho harimo Mfuranzima Bruce wamenyekanye nka G-Bruce, ndetse ko nyuma yo kugaragaza ko hari abashatse kumwivugana byarangiye abari babiri inyuma bahisemo kumuzimya bakoresheje itangazamakuru.
Ati: "G-Bruce mugende mumuvanirize ababwire inkuru y’umuhanzi mugenzi we wamuroze, ariko yarabivuze bamutera amabuye, bamushakira abanyamakuru bamwangisha abantu, ubu umuntu yitwa G-Bruce yarabuze. G-Bruce yarabuze kandi ari aho ngaho i Kigali. Mumushake abaganirize kandi ndatekereza ko ari ’proud’ yo gutanga ubwo buhamya kubera ko yaciye mu bihe bigoye. N’uyu munsi ari mu bazimiye burundu kandi ni umuhanzi mwiza".
Abandi Yago yatanzeho ingero harimo abahanzi nka Gisa cy’Inganzo na Amag The Black.
Yavuze ko muri aya marozi hari abahanzi barogana hagati yabo, gusa rimwe na rimwe hakaba hanakoreshwa n’abafana.
Tanga igitekerezo