Umugabo ukomoka mu Bushinwa yafashe umugore we wamucaga inyuma yifashishije akadege katagira umupilote kazwi nka Drone gakoreshwa na ‘remote’.
Amazina ye ni Jing, yakoze iki gikorwa cy’ubumaneko ku mugore we nyuma yo kumucyeka ko yaba amuca inyuma.
Uyu mugabo yatangiye gukeka ko umugore yaba amuca inyuma, bitewe n’uko yagendaga amuburira umwanya.
Kubera imico itari myiza uyu mugore yari yadukanye byatumye Jing agura Drone kugira ngo amenye neza niba umugore we atamuca inyuma.
Akimara kugura iyi Drone uyu mugabo yayijyanaga aho umugore we yakoreraga maze ikajya imufatira ibyo yiriwemo.
Umunsi umwe iyi Drone yaje gufata umugore we ari gusohoka mu kazi ari kumwe n’undi mugabo binjiranye mu modoka bajya ahantu kure hari akazu gashaje aho bakamazemo iminota 20 mbere y’uko basubira mu kazi.
Nyuma yo gukora igenzura ku mugabo wari uri kumwe n’umugore we, Jing yaje gusanga ari sebuja w’umugore we nk’uko Ikinyamakuru OddityCentral cyabitangaje.
1 Ibitekerezo
Alias Kuwa 01/08/24
Ubwo se bari bagiye muri mission? Cg bari bagiye mu bushakashatsi?!?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo