Abantu baracyakeneye ikimenyetso. Hari abataremera ko Yesu ari umwana w’Imana wavutse ku isugi. Akora imirimo ya Data ntimukamunyere. Ariko ninyikora, ntimwizere njye, mwizere imirimo kugira ngo mwizere ko Data ari muri njye kandi nanjye nkamubamo (Yoahana 10:37,38)
Mwizere Yesu Kristo ku bw’imirimo; Ni bibi kubona imirimo y’Imana ntimuyizere. Yesu arabwira abashidikanya ko badakwiye kumwizera ari uko bamubonye, ko ahubwo bakwizera ari uko babonye ibitangaza bikorwa binyuze muri we kuko ibintu nk’ibyo bikorwa n’imbaraga zo mu ijuru.
Iyi mirimo y’Imana ni impano ku muntu, imigisha y’inyongera. Yesu aratwereka imirimo y’Imana binyuze mu kwihana ibyaha no mu rukundo rwe. Imana yohereje umwana wayo ngo akize Isi yari irimo kurimbuka kandi ibitangaza bye no gukiza birabyemeza.
Niba umuntu ashobora kwemera Imana no kwemera ibitangaza n’ubushoborabyose bwayo, yakabaye amenya ibyishimo byo kuba mu kuboko kw’Imana kw’ibitangaza. Ariko abantu bo mu gihe cya Yesu batabashaga kwizera imirimo ye no kuri iyi saha ya nyuma bakabona ukuboko kwe gukora ariko ntibemere. Iyo babonye ibitangaza cyangwa bakabona bikorwa. Birengagiza imbaraga z’Imana cyangwa se bakareba aho babishyira kugira ngo bitabagiraho ingaruka. Ku bw’amahirwe, hari abantu bemera ukuboko kw’Imana iyo bakubonye!
Kubera ko hariho abahanuzi b’ibinyoma, genzura amakuru wumva mu ijambo ry’Imana. Si mfite uko navuga ku buryo byumvikana neza uko imirimo Yesu yakoze ubwo yari ku Isi, ko na n’ubu ayikora. Imana ntizaguhatira kubyemera. Niba ubishidikanya, Imana ntizabiguhatira ariko gukiza roho, ubwonko na roho kwe kuzahabwa buri umwe wese wemera Imana. Ni ubuntu, ntibigurwa n’amafaranga. Imana iragukunda, akwitaho. Yesu ni umwana w’Imana waje kudukiza icyaha n’uburwayi. Umwana ufite ububasha bwo gukiza mu mababa ye aje gukiza buri kimwe cyabuze ubwo muntu yacumuraga mu busitani bwa Edeni
Adamu na Eva ntiyari azi kurwara cyangwa uburwayi kugeza ubwo bihaye Sekibi, kuva icyo gihe uburwayi n’indwara byatangiye kuranga muntu; ariko binyuze muri Yesu dushobora kubohorwa. Yesu aturuka mu ijuru, we ufite ububasha bwose, mwiza, abana natwe kandi aturanye natwe.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)
Tanga igitekerezo