Amakuru BWIZA yakusanyije avuga ko Col. Ruvugayimikore Protogène ayobora umutwe udasanzwe w’abarwanyi ba FDLR-FOCA uzwi nka Maccabé, wahoze witwa Commando de recherche et d’action en profondeur, CRAP, akunda byimazeyo umubare karindwi.
FDLR ni umutwe watangijwe na benshi mu bashinjwa ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni umutwe washyizwe ku rutonde rw’iyindi ikora iterabwoba.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) uvuga ko " FDLR-FOCA, harimo n’umutwe wa Maccabé, igira uruhare mu makimbirane yitwaje intwaro n’umutekano muke muri RDC, by’umwihariko binyuze bitero bigabwa ku basivili no guhonyora uburenganzira bwa muntu, ubwicanyi, guhohotera abana, gufata ku gufu n’ibindi bikorwa byo guhohotera bishingiye ku gitsina."
Ruvugayimikore Protogène ashinjwa ko yakomeje kugira uruhare mu gutegura ibyo bikorwa no kubiyobora.
Raporo y’impuguke yagejejwe ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku wa 10 Kamena 2022, yagaragaje ko "Colonel" Ruvugayimikore Protogène alias Ruhinda, hamwe n’Umwungiriza we, Maj. Inkondosi alias "Silencieux", ari bo bayobora uyu mutwe wihariye uzwi nka Commando (CRAP).
Colonel Ruhinda yanayoboye ibijyanye n’Imyitozo muri FDLR-FOCA.
Gukunda byahebuje umubare karindwi
Umwe bantu bahoze muri FDLR agatahuka mu 2006, yatangarije BWIZA ko Col. Ruhinda akunze kwiyita akazina ka Zolo Wasite Midende, kandi ko akunda cyane umubare karindwi.
Ati " Tukiri kumwe yakundaga umubare karindwi cyane. Niba arwaye ubwo mu minsi irindwi agomba kuba yakize, niba ari ahantu hagomba gufatwa, ibyo mu minsi irindwi bigomba kuba byarangiye. Ibintu bye byose ni karindwi. Niba ikintu kitarashoboka mu minsi irindwi. Gikorwe mu minsi 14, 21, 28, 35 gutyo apana Indi mibare."
Tumubajije icyo zina ryaba risobanuye, ati " Nanjye simbizi kuko sinamubajije. Byashakirwa mu nzira zo gushaka kwiyoberanya. Ni umurwanyi kuko yagiye aba na S3 (ushinzwe imirwano) mu bihe bitandukanye."
Uyu avuga ko " Ruvugayimikore mu 1994 yari akiri muri ESM. Twahunze atarasoza amasomo, abikorera muri Congo. Iwabo ni ku Kabaya ka Gisenyi ( Ngororero)."
Ku cyaba gitera Col Ruvugayimikore gukunda byahebuje umubare karindwi, ati " Ni ibyo yishizemo, kuri we awufata nk’uw’amahirwe."
Gufatirwa ibihano na EU
Umuryago w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu kwezi gishize, wongereye abantu umunani barimo na Colonel Ruhinda wo muri FDLR n’Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma, ku rutonde rw’abafatiwe ibihano, bashinjwa uruhare mu bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abongerewe ku rutonde ubu rugezeho abantu 17, barimo batanu bo mu mitwe yitwaje intwaro ya M23, ADF, Codeco, FDLR na Maï-Maï Yakutumba, umwe mu basirikare ba Congo, umunyapolitiki umwe n’umucuruzi w’Umubiligi.
Muri rusange bashijwa uruhare mu byaha bikomeye byahonyoye uburenganzira bwa muntu, guhembera amakimbirane n’ubugizi bwa nabi no kwihisha inyuma y’ayo makimbirane mu kubyaza umusaruro ubucuruzi butemewe bw’imitungo kamere.
EU yagize iti "Muri rusange, abantu 17 nibo barebwa n’ibi bihano bya EU, byongerewe igihe kugeza ku wa 12 Ukuboza 2023, bigizwe no kubuzwa kwinjira muri teritwari ya EU no gufatira imitungo. Byongeye, birabujijwe ku baturage n’ibigo byo muri EU gukorana ihererekanya ry’amafaranga iryo ari ryo ryose n’abantu bari kuri urwo rutonde."
Ni icyemezo uyu muryango watangaje ko kiri muri gahunda yo gukumira uburyo buhembera intambara muri RDC, no gushyigikira ubushake bw’icyo gihugu bwo kugarura amahoro.
Col Ruvugayimikore uzwi nka Col Ruhinda uyobora umutwe udasanzwe wa FDLR/ Internet
Tanga igitekerezo