Nyuma y’igihe gito Zari Hassan yambitswe impeta n’umugabo yasimbuje Diamond Platnumz , aherutse gutangaza ko kuba yarakowe igitabo gitagatifu cya Quran ntacyo bitwaye kuko yihaye byose bityo ko ntacyo abuze.
Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, aho yagarutse ku mubano we n’umugabo we Shakib Lutaaya bivugwa ko yamukoye Quran nyamara bikavugwa ko uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwanga yari yaramukoye inka zirenga 100.
Uyu muherwe yashimangiye ko yatangiye urugendo rugamije kwiyegereza Imana ari narwo rwamusunikiye ku kwishingikiriza icyo gitabo nk’inkwano kuko ngo ibindi byose birebana n’ibyisi yarabyihaye ntacyo abuze.
Ni mu gihe ubwo yabanaga na nyakwigendera Ivan Ssemwanga, mu muhango wo gusaba no gukwa yatanzweho inka 300 nyuma yuko yari yanze izigera ku 100.Icyo gihe yabaye umwe mu bagore bakoze ibirori by’akataraboneka.
Ubusanzwe mu idini ya Islam, inkwano iganirwaho n’abitegura gushakana cyangwa ababyeyi .Ibi biba bisobanura impano cyangwa isezerano umugore ahaye umugabo, gusa kuri Zari we byaratangaje avuga ko ko yahisemo igitabo cya Quran nk’ikimenyetso cy’uko nta cyo abuze mu buzima ariko nanone no kwiyegereza Imana.
Yagize ati”Nihaye buri kimwe cyose nashakaga muri iyi isi.Imana yampaye umugisha impa n’umuryango mwiza,abana banjye , ubucuruzi bwanjye buragenda.
Shakib Lutaaya wamaze gushyira ahagaragara urukundo rwe na Zari mu kwezi gushize kwa Mata ngo yatunguwe n’icyifuzo cy’uyu mugore cyo kumusaba ko yamukwa Quran, ariko ngo mu kubaha icyifuzo cye yarabyemeye banasezerana imbere y’Imana bayifasheho.
Ubusanzwe Zari asanzwe ari umuherwe aho akorera ibikorwa bye mu gihugu cya Afrika Y’Epfo , aho bivugwa ko imitungo yaba yarayikomoye kuri Ivan Ssemwanga witabye Imana amusigiye abana batatu.Uyu Zari kandi yaje kubana n’umuhanzi Diamond Platnums nawe baza gutandukana babyaranye abana babiri ari nabwo nyuma yaho yaje kwihebera uyu Shakib w’imyaka 30.
Tanga igitekerezo