
Umunyamideri akaba n’umucuruzi w’ibirungo by’ubwiza Zari Hassan, yongeye kuvugwaho kongeresha ubwiza ku isura ye nyuma yo vugwaho ko n’ubundi ikimero cye gishamaje atari umwimerere.
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze igihe havugwa ko uyu mubyeyi w’abana 5 yiyongereshejeho utwobo tubiri ku matama yombi(Dimples) mu rwego rwo kurushaho kongera ubwiza yari asanganywe.
Ifoto ye yagaragaye ku binyamakuru bitandukanye igaragaza isura ye ya mbere adafiteho utwo twobo, n’indi adufite.Byavuzwe ko uyu mugore ariwe wifuje kubisangiza abakunzi be binyuze ku rubuga rwa snapchat mu rwego rwo kugaragaza ko ubwiza bwe burushaho kwiyongera umunsi ku wundi.
Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, umuhanzi Diamond Platnumz aherutse gucana umuriro ku bagore babyaranye harimo na zari, ko bibagishije umubiri kugirango bagire ikimero cyiza kurushaho ariko bakitwara nkaho ariko baremye by’umwimerere.Icyakora Zari mu kugira icyo abibivugaho, yatangaje ko we atibagishije nk’uko ngo bisanzwe bikorwa ku bandi , gusa we ngo icyo yakoze ni ukugabanyisha ibinure mu mubiri.
Zari asanzwe ari umushabitsi mu bucuruzi butandukanye ariko akaba azwi cyane mu kwibanda ku gushora imari mu by’ibirungo by’ubwiza.Ibi kandi akaba abikorana n’umukunzi we mushya ’Shakib Lutaaya arusha hafi imyaka 10.
Tanga igitekerezo