Abagore icyenda bo muri Zimbabwe bari batawe muri yombi bazira ko bazomereye umukuru w’igihugu muri Zimbabwe.
Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe byavuze ko abagore icyenda bari batawe muri yombi muri icyo gihugu bashinjwa kuzomera (gukomera) umugore wa perezida bakuriweho ibirego.
Ibyo birego byakuweho bitegetswe na Auxillia Mnangagwa, umugore wa Perezida Emmerson Mnangagwa, nkuko amakuru abivuga, asubiramo amagambo ya George Charamba, umuvugizi wa perezida.
Charamba yasubiwemo agira ati: "Umugore wa perezida hamwe n’umukuru wa polisi bemeye ko abapolisi bari bari aho byabereye bakabije."
Abo bagore, bafite hagati y’imyaka 19 na 49, bavuzwe ko bashinjwaga ko bari bazomereye Auxillia Mnangagwa, nyuma yuko batabonye ku biribwa n’imyenda yari arimo gutanga mu gikorwa cy’umuryango w’ubugiraneza cyabaye ku wa gatatu w’icyumweru gishize mu ntara ya Manicaland mu burasirazuba.
Aba bagore, ngo bari bicaye hasi, bahagurutse bagatangira kuzomera umugore wa perezida ubwo yari arimo gusoza ijambo rye.
Abashinjacyaha bashinjaga aba bagore bari bagamije kubangamira ijambo rye no kugaragaza ko batishimiye kuba nta kintu na kimwe yabahaye.
Tanga igitekerezo