Ihuriro riharanira iterambere ry’abarimu mu gihugu cya Zimbabwe, PTUZ ryatangaje ko imishahara y’intica ntikize bahembwa iri gutuma abarimu benshi bagera kuri 128 bapfa buri kwezi bazize inzara, guhangayika ndetse na karande y’ubukene.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abarimu, Takavafira Zhou yemeje ko habarurwa byibuze abarimu babiri bapfa buri kwezi muri buri karere ka Zimbabwe. Iki gihugu cyazahajwe n’ubukene kigizwe n’uturere 64 nk’uko tubikesha ikinyamakuru cya NewZimbabwe. Ni mu gihe kandi abagera kuri 1,536 bo bari gupfa buri mwaka.
Aba barimu bavuga ko batishimiye imibereho yabo, by’umwihariko igizwe n’ubukene bukabije ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikomeje kuba uruhuri. Ibyo bashingiraho basaba leta kugira icyo ikora mu maguru mashya.
Ibindi bibazo bikomeje guterwa n’ubukene bukabije mu barimu bo muri iki gihugu harimo: Ubwiyongere bw’abiyahura, amakimbirane y’urudaca mu miryango ndetse na za gatanya nyinshi.
Bivugwa ko ikibazo cy’imishahara y’abarimu muri Zimbabwe cyafashe indi ntera guhera muri 2016, ubwo iki gihugu cyagaruraga ikoreshwa ry’idolari; icyo gihe imishahara yabaye mito cyane iva ku madolari 540 ibasha kugera ku 100 yonyine no mu bihe bya mbere y’icyorezo cya Covid-19.
Kubera urwego ikibazo cyabo cyagezeho, baringingira Leta na Minisiteri ishinzwe imirimo kugerageza byihuse ikongeza umushahara abarimu bageze aho kwicwa n’inzara nyamara bateza imbere igihugu. Barifuza ko bahabwa ari hejuru y’amadolari 300 kugeza ku 1000.
Zimbabwe muri iyi minsi iri mu ngorane z’ubukungu, bitangazwa ko kuri manda ya Perezida uriho ubu Emmerson Mnangagwa, aribwo hapfuye umubare munini w’abarimu kubera imibereho mibi irimo ubukene budasanzwe.
Tanga igitekerezo