Ibitwaro rutura bya FARDC na drone zirimo CH-4 biri kurundwa mu Burundi ku bwinshi

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko igisirikare cy’iki gihugu (FDNB) gikomeje kwakira intwaro n’ibikoresho bya gisirikare byinshi, mu gihe imirwano mishya ikomeje gututumba muri Kivu y’Amajyepfo. Amakuru BWIZA yamenye avuga ko mu bikoresho bishya byagejejwe cyangwa biri kugezwa mu Burundi biturutse mu gisirikare cya Congo Kinshasa, harimo drone 60 za kamikaze, drone 25 […]

C64: Joseph Kabila na Corneille Nangaa bakenewe mu biganiro bidaheza muri RDC

Mu gihe Kinshasa ikomeje kwanga ko Joseph Kabila na Corneille Nangaa bagira uruhare mu biganiro hagati y’abanyagihugu bihuza impande zose byatangajwe na Perezida wa Repubulika ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Martin Fayulu arimo gukora ibishoboka byose ngo agaragaze akamaro ko kuba uwahoze ari perezida n’uwahoze ayobora Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI) […]

Minisitri Bizimana yongeye gukingira FDLR ikibaba 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yongeye gukingira FDLR ikibaba, avuga ko mu myaka 30 ishize uyu mutwe utigeze ugaba igitero na kimwe ku Rwanda. Bizimana yabivugiye mu kiganiro yagiranye na ChaĂ®ne ya YouTube ya MAIN SWITCH 257, ubwo yabazwaga ku birego by’uko u Burundi bukorana na FDLR. Yagize ati: “Njyewe namye mbivuga nti […]

U Burundi burashinja Abanyarwanda kujya kwibayo kubera inzara

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yavuze ko hari Abanyarwanda bajya mu Burundi kwiba, avuga ko bamwe babiterwa n’inzara. Bizimana yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube witwa MAIN SWITCH 257, ubwo yavugaga ku mubano w’u Burundi n’u Rwanda umaze igihe urangwa n’ubwumvikane buke, kugeza ubwo u Burundi bufunga imipaka yabwo. Minisitiri Bizimana yavuze […]

Tshisekedi n’ubutegetsi bwe ni yo mpanuka ikomeye yabaye kuri RDC – Florimond Muteba

Gusenya amasoko amwe n’amwe, harimo n’ayiswe ay’akajagari (cyangwa ayo bita “pirate”), hamwe n’ahandi hantu hakorerwa ubucuruzi butandukanye i Kinshasa, bifite ingaruka zikomeye ku mibereho n’ubukungu mu gihe gito, igiciriritse n’igihe kirekire, mu mujyi aho kubona akazi bigoye cyane, mu mboni z’umuyobozi w’ikigo gishinzwe imikoreshereze y’imari ya leta muri RDC, wemeza ko Tshisekedi n’ubutegetsi bwe ari […]

APR FC imaze iminsi idandabirana yabonye amaraso mashya 

Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026/27,  yamaze kongera umutoza mushya mu itsinda ry’abatoza bayo, mu gihe yari imaze iminsi yitwara nabi mu kibuga. Umunya-Maroc Fouzir Mohamed yagizwe umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu (Fitness Coach), akaba yatangiye inshingano ze muri iyi kipe, nk’uko nyamukandagira yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo. APR FC […]

Ibyumweru bibarirwa ku ntoki mbere y’amatora y’inzego z’ibanze: Dore abazatorwa

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko amatora y’abayobozi b’inzego zegerejwe abaturage ateganyijwe gutangira muri Ukwakira 2026, akaba ari amatora azafasha Abanyarwanda guhitamo abayobozi bazabahagararira kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere. Aya matora azaba anahuriranye n’itora ry’abayobozi b’Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, bazatorwa kuva ku nzego z’ibanze kugeza ku […]

U Rwanda rwarenze ku masezerano rukumira inzoga zikorerwa muri Uganda-UNBS

Ikigo cy’igihugu cya Uganda gishinzwe ubuziranenge (UNBS) kivuga ko u Rwanda rwarenze ku masezerano rusange hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ajyanye no kwemeranya no kubahiriza ubuziranenge bw’ibicuruzwa, nk’uko biteganywa n’amategeko agenga ubuziranenge muri uwo muryango, ubwo rwahagarikaga  itumizwa mu gihugu ry’inzoga zikorerwa muri Uganda. UNBS mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko yamenye […]

Iran yashyizeho Miliyoni 44 Frw ku muntu uzica umusirikare wa Amerika

Mu gihe intambara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje guteza impungenge ku mutekano w’akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati no ku Isi muri rusange, Igisirikare cya Iran cyatangaje icyemezo gikomeye cyakuruye impaka nyinshi. Ku wa 16 Kanama 2026, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Gen. Amir Hatami, yatangaje ko umuntu wese uzafata cyangwa akica […]

Perezida Tshisekedi aratangira uruzinduko rw’iminsi 2 muri Tanzania

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, guhera kuri uyu wa Mbere ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Tanzania. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzania, ni uruzinduko Perezida Tshisekedi yatumiwemo na mugenzi we, Samia Suluhu kuva kuri uyu wa Mbere kugeza kuwa Kabiri, itariki […]

CR7 yakoreye ubukwe iwe – Amafoto

Mu gihe benshi bari bategereje ubukwe buhambaye buzitabirwa n’ibyamamare byo ku Isi, icyamamare mu mupira w’amaguru n’umukunzi we w’igihe kirekire bahisemo gukora ibitandukanye n’ibyari byitezwe. Aba bombi basezeranye ku wa 11 Kanama 2026 mu rugo rwabo ruherereye i Cascais muri Portugal, mu muhango muto wabereye mu cyumba cy’uruganiriro rw’umuryango wabo, aho bari kumwe n’abana babo […]

Hayden Penettiere wamenyekanye muri “Heroes” yapfuye akiri muto

Umukinnyi wa filime Hayden Panettiere, wamenyekanye muri filime z’uruhererekane zo muri Amerika, nka Heroes na Nashville, yapfuye afite imyaka 36 y’amavuko. “Ni n’agahinda gakomeye ko kubamenyesha urupfu rubabaje rwa Hayden wacu dukunda. Yari urumuri rutangaje n’imbaraga karemano byazanye urukundo n’ibyishimo bitagira ingano ku bamumenye bose ndetse no ku bantu babarirwa muri za miriyoni bamurebye kuri […]

Amerika yivumbuye kuri Korea y’Epfo kubera intambara ya Iran

Perezida Donald Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kugabanya ku buryo bugaragara imyitozo ya gisirikare ihuriweho zakoranaga na Korea y’Epfo, avuga ko afitanye “umubano mwiza cyane” na Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un. Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, Perezida Trump yavuze ko Koreya y’Epfo iherutse kwanga […]