Bwiza

Minicom yahagaritse amasezerano yagiranaga na sosiyete “FinTech”

Ubukungu
Mecky Merchiore Kayiranga
By Mecky Merchiore Kayiranga
Kuwa Gatatu, 20 Kamena 2018 saa 14:52
Iminota 1 yo gusoma1 Abasomye
Minicom yahagaritse amasezerano yagiranaga na sosiyete “FinTech”


Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda yatangaje ko yahagaritse amasezerano yari ifitanye n’ikigo cyo muri Kenya “FinTech” nyuma y’imyaka 4 gihawe isoko ryo gukora porogaramu yagombaga guhuriza hamwe imirenge Sacco yo mu Rwanda mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko ikaza kubinanirwa.

Minisitiri Vincent Munyeshyaka avuga ko mu myaka 4 ishize, iyi sosiyete yahawe iri soko ariko kugeza ubu ikaba yananiwe kuzuza inshingano kuko na nubu yariitaragira icyo igeza ku banyarwanda.

Byari biteganyijwe ko iyi porogaramu niramuka ikoze, Sacco zose zo mu Rwanda zizahurizwa hamwe nka banki buri Sacco ikaba umunyamigabane mukuru, zikazishakamo igishoro cya miliyari 2Frw kingana na 40%. Andi 60% asigaye akazatangwa n’abandi banyamigabane bazabyifuza.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Kugeza ubu,abanyamuryango b’izi Sacco babarirwa mu 8.000 bamaze kubona 60% by’amafaranga akenewe.

Mu Rwanda hakorera Sacco 260 zifite ingengo y’imari mbumbe ingana na Miliyari 70.

Ni mu gihe kandi Banki nkuru y’igihugu (BNR) yo itangaza ko ubwo izi Sacco zizaba zamaze guhuzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, umushoramari uzajya ashaka kuba umunyamigabane azajya atanga nibura Miliyari 5 z’u Rwanda.

KT dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisitiri Munyeshyaka avuga ko mu gihe iyi sosiyete yo muri Kenya yahagaritswe, hagiye kurebwa uburyo bakorana n’abanyarwanda bazi gukoresha buriya buryo bityo mu gihe kidatinze bikaba byatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Mecky Merchiore Kayiranga

Inkuru yanditswe na: Mecky Merchiore Kayiranga

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 17,214.