23 Nzeri 2026
Desk
Bwiza

Rwamagana: Abahinzi barishimira ko Kawa yabahinduriye ubuzima

Ubukungu
Mecky Merchiore Kayiranga
By Mecky Merchiore Kayiranga
Kuwa Gatatu, 12 Kamena 2019 saa 14:00
Iminota 2 yo gusoma0 Abasomye
Rwamagana: Abahinzi barishimira ko Kawa yabahinduriye ubuzima

Abahinzi ba Kawa mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana bishimira uburyo igihingwa cya Kawa cyahinduye imibereho yabo kikabafasha  kwikura mu bukene.

Abahinzi ba kawa bo mu Kagari ka Byimana,  muri uyu Murenge wa Karenge babwiye Bwiza.com ko bishimira uburyo amakoperative y’abahinzi bayo   yabafashije kwikemurira ibibazo byabangamiraga imibereho yabo.

Ntawumenyumunsi Cyprien,  umwe  muri aba bahinzi, yavuze ko ubuhinzi bwa kawa bwahinduye imibereho yabo. Yagize ati "guhinga kawa bitugejeje kuri byinshi kuko amafaranga atugeraho iyo twasaruye, nkanjye mbasha kwishyuirira abana banjye amafaranga y’ishuri kandi nabashije kwigurira ubutaka nkaba mfite ibiti bigera ku bihumbi 12 bihinze kuri hegitari zirenga 4 ku buryo iyo urebye umusaruro nkuramo harimo inyungu".

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Avuga ko umwaka ushize yinjije amafaranga agera kuri miliyoni zirindwi kandi yarashoye amafaranga miliyoni 3. Ati "Nungutse miliyoni Enye kandi kawa yanteje imbere kuko mfite inzu nziza nubatse kubera amafaranga nakuye mu gihingwa cya Kawa".

Munyakabaya Jonas na we avuga ko kawa yabafashije kwikura mu bukeneye kandi ko amakoperative yatumye babasha kubona umusaruro uhagijwe. Ati "Umuhinzi wa Kawa abona amafaranga bitewe n'uko badufasha tukabona inyongeramusaruro ndetse inganda dukorana nazo zikatuba hafi ku buryo ubu umuhinzi nta bibazo byinsi ahura nabyo, baduha amahugurwa menshi kandi bakatwigisha uko dukorera kawa kugira ngo itange umusaruro".

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu yasabye abahinzi ba kawa gutunganya neza umusaruro kugira ngo kawa yabo irusheho kugira agaciro ku isoko.

Yagize ati "Mwese mumaze kumenya agaciro ka kawa ,ubukungu bw’igihugu akenshi buba bushingiye ku byo twohereza hanze, hahawe umurongo ku bihingwa byoherezwa hanze bizamura ubukungu bw’igihugu cyacu, mwahoze muvuga ku giciro cya Kawa nagira ngo mbabwire ko ubwiza bwa Kawa aribwo butuma igiciro cyayo kizamuka ku isoko niyo mugomba gukorera kawa yanyu mukayitunganya neza kugira ngo izagurishwe ku giciro cyo hejuru kubera ubwiza bwayo".

Amakoperative y’abahinzi ba Kawa mu Karere ka Rwamagana agera kuri atandatu, imirenge ya Karenge, Muyumbu na Nzige niyo ihingwamo cyane iki gihingwa.

Mecky Merchiore Kayiranga

Inkuru yanditswe na: Mecky Merchiore Kayiranga

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 17,214.