HOkBQfGXwAAcetr

Ndayishimiye yigaramye imikoranire y’u Burundi na FDLR

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yahakanye yivuye inyuma imikoranire imaze igihe ivugwa hagati y’igihugu cye n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ahubwo ashinja Kigali gukorana n’umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’i Gitega.

Uyu mugabo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango, mu gihe umubano hagati ya Kigali na Gitega ugikomeje kurangwa n’ukutizerana, ndetse n’akarere k’Ibiyaga Bigari kakaba kari mu rugendo rw’ibiganiro bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ndayishimiye yavuze ko RED-Tabara ari umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Burundi, ashimangira ko ukomeje gufashwa n’u Rwanda.

Ibi si ubwa mbere Guverinoma y’u Burundi ishinje Kigali gutera inkunga RED-Tabara.

U Rwanda na rwo rwakomeje kubihakana, rukavuga ko nta sano rufitanye n’uwo mutwe, ahubwo rugashinja u Burundi gukorana n’imitwe irimo FDLR ikorera mu burasirazuba bwa RDC.

Perezida Ndayishimiye yahakanye ko ingabo z’u Burundi cyangwa ubuyobozi bw’igihugu cye bifitanye imikoranire na FDLR.

Yavuze ko ibyo birego nta shingiro bifite, asobanura ko bikoreshwa mu gushaka kwangiza isura y’u Burundi no kubushyira mu mwanya mubi imbere y’amahanga.

Ndayishimiye yavuze ibi, mu gihe amakuru yizewe ahari yemeza ko ingabo z’igihugu cye zimaze igihe zifatanya na FDLR mu gufasha ku rugamba FARDC imaze igihe irwana na AFC/M23.

Amakuru kandi avuga ko abayobozi bakuru ba FDLR bamaze igihe bakorera ingendo mu gihugu cy’u Burundi, ndetse bamwe mu barwanyi b’uriya mutwe bakaba baba muri iki gihugu.

Ikibazo cya FDLR gikomeje kuba kimwe mu byo u Rwanda rushyira imbere mu biganiro mpuzamahanga birebana n’umutekano w’akarere, harimo ibiganiro byabereye i Washington, i Doha n’ahandi, aho rwakomeje gusaba ko uwo mutwe uvanwaho burundu.

Amagambo ya Ndayishimiye agaragaza ko impande zombi zigikomeje gutandukana cyane ku isesengura ry’ibibazo by’umutekano mu karere.

Abasesenguzi bavuga ko aya magambo ashobora kongera ubushyamirane bwa dipolomasi hagati ya Kigali na Gitega, ariko kandi akaba anerekana ko buri ruhande rugikomeje guharanira ko amahanga yemera uko rubona inkomoko y’umutekano muke mu karere.

Mu gihe ibiganiro byo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa RDC bikomeje, haracyategerejwe kureba niba impande zombi zizakomeza kugenderana mu magambo gusa cyangwa niba hazabaho indi ntambwe iganisha ku kugabanya amakimbirane amaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply