Abadepite 2 bo muri Israel baje mu Rwanda kureba uko abimukira bahoherejwe mbere babayeho

11

Abadepite Michal Rozin na Mossi Raz bo mu ishyaka, Meretz, ryo muri Israel guhera kuri uyu wa Kane batangiye urugendo mu Rwanda no muri Uganda rugamije ngo kureba uko abimukira bigeze koherezwa muri ibi bihugu bavanwe muri Israel babayeho.
Rozin yavuze ko batangiye urugendo rwihutirwa rw’iminsi 4 mu Rwanda bagamije kwereka imiryango y’uburenganzira bwa muntu gutsindwa kwa Guverinoma ya Israel mu kwita ku basaba ubuhunzi.
Mu gihe hamaze iminsi imyigaragambyo yamagana kwirukana ku butaka bwa Israel abimukira bo muri Afurika biganjemo abavuye Sudani na Ertrea, ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cya demokarasi muri Israel muri iki cyumweru bwagaragaje ko 2/3 by’abaturage ba Israel bashyigikiye politiki ya guverinoma yabo.
Muri iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Jerusalem Post, Rozin yakomeje avuga ko Leta ya Israel ikomeje gutsimbarara ivuga ko mu Rwanda hari umutekano, ariko mu Rwanda bakavuga ko batazi amasezerano avugwa bagiranye na Israel yo kwakira abo bimukira.
Aba Banya-Israel bavuga ko babonanye na bamwe mu badipolomate bakuru mu Rwanda bavuga ko u Rwanda rwishimira inyungu z’ubukungu z’amafaranga ava muri Israel ariko ntacyo rukorera abimukira cyangwa ngo rubahe status yo kuba mu gihugu bihoraho.
Aba badipolomate bakaba bavuga ko benshi mu basabaga ubuhungiro boherejwe mu Rwanda bahisemo kwimukira muri Uganda.
Imwe mu miryango nterankunga ngo yabwiye aba bagabo ko u Rwanda rwanga gufata aba bimukira nk’impunzi kubera ko na Israel itabikoze ndetse ngo abayobozi bakanabambura ibyangombwa baturukanye muri Israel.
Raz akaba yagize ati: “Israel iri gukoresha ububasha bwayo mu bukungu mu guha ruswa u Rwanda ngo rwemere impunzi nta garanti iyo ari yo yose kuri status yazo.”
Iyi nkuru iranavuga ko aba bahuye na bamwe mu bimukira bavuye muri Israel.

Aba ngo bakaba babatangarije ko na n’ubu nta status bafite ndetse nta kazi kandi batemerewe kwinjira mu nkambi z’impunzi, aho Raz avuga ko umwe muri aba yahamagaye umuvandimwe we wasigaye muri Israel akamubwira ko byamubera byiza gufungwa aho kwemera kuzoherezwa mu Rwanda.
Ibi byose biravugwa mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda butigeze butangaza ko hari abimukira bavuye muri Israel rwamaze kwakira ndetse rukaba runakomeje gutsimbarara ruhakana kugirana na Israel amasezerano ayo ari yo yose yo kwakira abimukira birukanwa muri iki gihugu.
 
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

GITEKEZO 1

  1. strange but true is how Israelis were once refugees and stateless can easily forgot their past. At the sometime without shame for Rwanda to exploit poor expelled fellow African by conniving with Israel for minatory gain.

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina