Abagande bakwiye gushima Imana ku bw’amahoro bafite ubu– Perezida Museveni

6

Ubwo bizihizaga Yubile y’imyaka 50 ya Diosezi ya Jinja iherereye mu ntara ya Tororo, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yashimiye amadini uruhare yagize mu kugarura amahoro n’ubumwe mu gihugu cya Uganda kandi agashimangira ko Abagande bakwiye gushima Imana bikomeye cyane ku mahoro bafite ubu.
Umuhango wo kwizihiza iyi yubile wabereye muri Catederali ya Mutagatifu Yozefu i Jinja kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017, Perezida Museveni ashimangira uruhare rukomeye amadini yagize mu kunga no kugarura amahoro muri Uganda.
Yagize ati « nzi neza amateka y’aya madiyosezi cyane cyane iya Kampala na Jinja kuko narahabaye, nari ndi mu wa Gatandatu mu mashuri yisumbuye, abenshi muri mwe babyize nk’amateka gusa njye ndashimira Imana ko nari mpari ubwo ayo mateka yabaga, ndabyibuka neza hari ibibazo bikomeye mbere y’uko ano madiyoseze aza ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Museveni yakomeje agaruka ku bihe bibi byaranze Uganda mu gihe Obote yahirikaga ingoma ya cyami ya Eduard Mutesa 1966- 1971, akomeza avuga ko muri ibyo bihe by’imvururu ari bwo Diyosezi ya Jinja na Kampala zavukaga ziba inkingi ya mwamba mu guhuza no kunga Abagande.
Ati « abagande bakwiye gushima Imana ku bw’amahoro dufite mu gihugu kugira ngo twirinde ko ibihe bibi twaciyemo byatugarukira.
Perezida Museveni arashimangira ko amadini afite uruhare rukomeye mu guhuza abantu iyo ashyize hamwe hatagendeye kubyo bizera ahubwo bagaharanira ubwigenge bw’abayoboke babo yemeza ko bitabagaho mbere
Umushumba wa Diyosezi ya Kampala, Musengeri Dr Cyprian Kizito Lwamba wahoze ahagarariye abandi ba Musenyeri, yavuze ko Diyosezi zubakiye k’ubumwe n’ukwemera, abasaba gukomeza kuzishyigikira.
Iyi Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi ya Jinja yitabiriwe n’abandi basenyeri batandukanye harimo Mgr Charles Martin Umushumba wa Diyosezi ya Jinja, Umushumba wa Diyosezi ya Tororo, Mgr Emmanuel Oboo n’ Umushyumba wa diyosezi ya Kampala, Mgr Cyprian kizito Lwamba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com
 

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina