Abahigira guhirika Leta y’u Rwanda umugambi ubapfubana ntaho bari bagera

4669

Amwe mu mashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda agizwe n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yagiye yishyira hamwe agamije icyo yise ‘impinduka mu Rwanda’, no kuvanaho ubutegetsi buriho ariko bamwe mu bayagize ntibyabahiriye, abandi bacika intege batararenga umutaru.

Ubu, umunyapolitiki Rusesabagina Paul afatanyije na Sankara Callixte bavuga ko bishoye mu kibuga gushobora ibimaze kugeragezwa n’abatari bake barimo Kayumba wavuye mu Rwanda afite ipeti rya jenerali, abanyapolitiki nka Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe waje kwifatanya na FDLR,…

Uko abanyapolitiki bagiye binjira mu kibuga bahanganye na Leta y’u Rwanda

Abanyapolitiki nka Bizimungu Pasteur wahoze ari Perezida w’u Rwanda yashinze ishyaka ‘PDR Ubuyanja’ aza gufungwa rishinjwa guteza akaduruvayo ritaranajya ahagaragara, aho yafunguriwe ku bw’imbabazi za Perezida Kagame, uyu munyapolitiki yahise aruca ararumira.

Nyuma ye, undi munyapolitiki, Me Ntaganda Bernard, umuyobozi w’ishyaka PS-Imberakuri, na we yinjiye mu kibuga aza kwisanga mu buroko ashinjwa ibyaha birimo ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri ashingiye ku moko no gukoresha imyigaragambyo itemewe.

Me Ntaganda, uburoko yabumazemo imyaka 4 aho yafunguriwe aza yarazahaye nk’uko ikinyamakuru Umurabyo kibitangaza.

Ingabire Victoire we, ni umunyapolitiki wari uvuye mu Buholandi ku mugabane w’u Burayi ngo yitwaje impamba ya ‘Demokarasi yabonye i Burayi’ ngo irimo kuvuga icyo yishakiye.

Ingabire Victoire yashinjwe ibyaha birimo ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukivutsa umudendezo ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu na we amaze imyaka itanu afunze muri 15 yakatiwe n’urukiko.

Nyuma y’aba banyapolitiki bagiye bajya mu kibuga ku giti cyabo, haje kujyaho ukwishyira hamwe kw’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Muri Mutarama 2014, Twagiramungu Faustin yaje kwitangariza ko ishyaka rye ryishyize hamwe n’ andi mashyaka  8 atavuga rumwe na leta y’ u Rwanda, ariyo UDR (Union Démocratique Rwandaise) iyoborwa na Dr Murayi, FDLR (Forces Démoclatique de Libération du Rwanda), PS-Imberakuri (Parti Social) na RDI-Rwanda Rwiza (Rwanda Dream Initiative) iyoborwa na Twagiramungu.

Andi yahise abigaranzura ni FDU-Inkingi, PDR-Ihumure, hakabaho na PDP ndetse ngo RNC yari mu yagombaga kwihuriza hamwe n’andi binanizwa n’uko ngo abayigize baje kwifata nyuma bavuga ko bitateguwe.

Uku kwishyira hamwe kw’amashyaka kwarananiranye, ahita acikamo ibice bamwe bashinja Twagiramungu wari Perezida wayo kubayoborana igitugu, ndetse anashwana cyane n’umuyobozi wa FDLR wamushinjaga ngo gushaka kuroha mu rwobo abarwanyi ba FDLR.

Hajeho andi mashyaka nka ‘Amahoro PC’ rya Etienne Masozera, FDU-Inkingi ya Joseph Bukeye, PDP Imanzi ya Munyampeta J. Damascene, Ihuriro Nyarwanda RNC rya Rudasingwa Theogene,… yo agize ihuriro bise P5.

Aya mashyaka nayo yahise ashwana atamaze kabiri, dore ko nka RNC ubwayo yacitsemo ibice bibiri Kayumba Nyamwasa ajya ku rwe, Rudasingwa Theogene bari inshuti ndetse dore ko bose bari n’abantu bakomeye muri FPR/Inkotanyi, bashwaniye muri RNC, Rudasingwa ajya ku ruhande rwe ashinga irye.

Nyuma y’izi nkubiri z’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, hajeho Shimwa Diane Rwigara wari uvuye mu gihugu cy’u Bubiligi, aje mu Rwanda kwiyamamaza kuruyobora.

Diane Rwigara w’imyaka 35 y’amavuko, uretse no kuba muto mu myaka ni n’umwana muri politiki, n’ubwo abanyamakuru bagiye babimubazaho akavuga ko ntacyo bivuze.

Diane Rwigara yagaragaje ukutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ari imbere mu gihugu mu gihe abandi benshi bavugira i Bwotamasimbi, gusa ubu na we ari muri gereza aho afunze iminsi 30 y’agateganyo, ashinjwa ibyaha birimo icyo gukoresha impapuro mpimbano n’icyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda .

Rusesabagina na Sankara mu kibugo

Aba banyapolitiki batangajwe haruguru bagiye binjira mu kibuga bamwe bakisanga muri gereza kubera ibyaha bagiye bahamwa abandi bakakivanamo batarinjira mu Rwanda, ngo bavaneho ubutegetsi bahigira guhirika.

Ubu ngo havutse indi mpuzamashyaka ‘MRCD’  igizwe na RRM ya Sankara Callixte, PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina na CNRD ya Gen. Irategeka Wilson.

Imwe mu nzira iyi mpuzamashyaka iteganya gukoresha, ngo harimo guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko byatangajwe na Rusesabagina.

Uyu Sankara Callixte, umunyapolitiki mushya waje mu kibuga, yasoje amashuri ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare mu 2010, icyiciro cya gatatu agikomereza muri Madagascar, muri siyansi politiki.

Rusesabagina avuga ko iri huriro ahuriyemo na Sankara ariryo riri ku isonga nyuma y’aho ayaribanjirije ananiwe ntacyo akoze, ashimangira ko ryo ritazatera ikirenge mu cy’ayabanje ngo kuko rigizwe n’ingeri zose z’Abanyarwanda.

Aya mashyaka yose nk’uko byagiye bigaragara yasubiranyemo, atangira avuga ko ashaka impinduka mu Rwanda, anenga Leta y’u Rwanda, ibyo ikorera Abanyarwanda bakabinenga, yo agaragaza ko yaba abazaniye ibyiza gusa, ariko yashwana ugasanga ahanini aba agamije indonke, inkunga zitangwa n’abafite uruhu rwera,…

Kayumba Nyamwasa wahoze mu ngabo z’u Rwanda, ari na we wari umugaba mukuru w’ingabo mu mwaka wa 2010 nibwo yahunze, ageze muri Afurika y’Epfo arerura agaragaza ko arwanya Leta y’u Rwanda yari avuyemo, ikibuga akinjiramo bimuviramo gukatirwa igihano cy’imyaka 24 adahari.

Kayumba Nyamwasa yakatiwe adahari mu 2011 n’urukiko rukuru rwa Gisirikare, gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, biturutse ku byaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Paul Rusesabagina, umunyapolitiki wishyize hamwe na Sankara Callixte

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

 

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina